Amakuru ashushyePolitiki

Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umjsirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, Ingabo z’u Rwanda zashyikirije iza Uganda (UPDF) umusirikare witwa Pte Bakuru Muhuba wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu ahagana saa munani na mirongo 45 z’amanywa.

Uwo musirikare yemera ko yakoze amakosa ubwo yari mu kazi yari yoherejwemo aburanye na bagenzi be, yisanga yarenze umupaka yageze mu Rwanda, mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika muri ako Karere ka Burera.

Ibikoresho yafatanywe birimo imbunda nini (MMG) n’ishene y’amasasu 100, indebakure n’ibindi aho mu muhango wo kumushyikiriza Leta ya Uganda yemeje ko mu gihe amaze mu Rwanda yafashwe neza.

Capt. Peter Mugisha, uhagarariye Umukuru w’Igihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro (Kisoro Residence District Comissioner), yiseguye kuri Leta y’u Rwanda ku kuba umusirikare wa UPDF yavogeye ubutaka bw’u Rwanda. Yavuze ko iryo ari ikosa yizeza Ingabo z’u Rwanda ko ritazasubira ukundi.

Na we yashimye Leta y’u Rwanda uburyo yafashe neza uwo musirikare, avuga ko imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi izakomeza.

Umuhango wo guhererekanya uwo musirikare wasojwe no gushyira umukono ku nyandiko zemeza ko umusirikare asubiye mu Gihugu cye amahoro, habaho n’igikorwa cyo guhererekanya uwo musirikare wijeje ubuyobozi bw’ingabo mu gihugu cye ko ikosa yakoze atazaryongera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger