Ingabo z’u Burundi zirashinjwa kugira uruhare rwabamaze gupfira i Bukavu
M23 yashinje ingabo z’u Burundi uruhare mu gitero cyagabwe ku baturage bari bitabiriye inama ya AFC/M23 i Bukavu
Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko igitero cyagabwe ku baturage bari bitabiriye inama y’ihuriro AFC/M23 i Bukavu gishobora kuba cyaratewe n’ingabo z’u Burundi.
Amakuru ava i Bukavu avuga ko grenade ebyiri zaturikiye mu masangano ya Place de l’Indépendance, nyuma y’iminota ibiri iyi nama irangiye, aho abaturage babarirwa mu bihumbi bari bateraniye.
Bisimwa yavuze ko iki gitero cyari kigamije kwica umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, kandi ko cyari cyateguwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yashimangiye ko iki gitero cyagabwe hashingiwe ku mabwiriza Perezida Félix Tshisekedi yahaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi.
Kanyuka yavuze ko Guverineri Purusi, mbere yo guhunga ku wa 26 Gashyantare 2025, yari yakwirakwije ubutumwa bwa WhatsApp buhamagarira ubwicanyi, ashinja Leta ya RDC umugambi wo gutsemba abasivili.
Bisimwa yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibisasu byaturikijwe ari ibyakoreshwaga n’ingabo z’u Burundi, zisanzwe zifatanya n’iza RDC mu kurwanya M23. Yagize ati:
> “Iperereza ry’ibanze ryakozwe aho iki gitero cyagabwe ryerekanye ko ibisasu byakoreshejwe ari ibisanzwe bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa RDC.”
Kanyuka yavuze ko iki gitero cyahitanye abantu benshi, barimo n’abagabye igitero. Yongeyeho ko babiri mu bagikoze bafashwe na M23, mu gihe abandi bagishakishwa.
AFC/M23 yihanangirije Leta ya RDC, ivuga ko iki gikorwa gishobora kugira ingaruka, kandi iteganya gufata ingamba zigamije kurinda umutekano w’abasivili.