AmakuruPolitiki

Ingabo zose za SADC zigiye gukurwa ku butaka bwa DRC

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, byemejwe ko Ingabo zose za SADC zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo zikurwayo.

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, kuri uyu wa Kane yashyize iherezo ku butumwa ingabo z’uyu muryango zari zimazemo igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zari mu burasirazuba bwa RDC kuva muri 2023, aho zari zaragiye gufasha ku rugamba ingabo za kiriya gihugu zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23.

Umwanzuro wa 10 w’Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe, uvuga ko iyo nama “yasheshe ubutumwa bwa SAMIDRC inategeka itangira ry’icyiciro cyo gucyura ingabo za SAMIDRC ziri muri Congo”.

SADC igiye gucyura ingabo zayo, mu gihe kuva muri Mutarama ubwo M23 yigaruriraga Umujyi wa Goma yazigoteyeyo; ibyatumye zitongera gusubira gufasha FARDC ku rugamba.

Imirwano y’i Goma kandi yiciwemo ingabo za SADC ziganjemo izo muri Afurika y’Epfo.

Itangazo ry’uyu muryango rivuga ko uzakomeza gushyigikira RDC mu rugendo rwo kugera ku mahoro arambye no kugira ngo ubusugire bwayo bwubahwe, gusa nanone ukavuga ko ibibazo byo mu burasirazuba bwayo bigomba gukemuka biciye mu nzira ya dipolomasi.

SADC yemeje ko igiye gutangira gucyura ingabo zayo mu byiciro, nyuma y’amasaha make leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger