Ingabo zo muri Gabon zigambye guhirika ku butegetsi Perezida Ali Bongo
Igisirikare cyo muri Gabon cyatangarije kuri Radio y’igihugu ko cyahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo w’imyaka 59 umaze igihe arwariye muri Maroc.
Itangazo ryasomwe n’abasirikare biyise abo mu ihuriro ry’urubyiruko rukunda igihugu, kuri Radiyo y’Igihugu bavuze ko bagiye gushyiraho Inama ishinzwe kugarura igihugu ku murongo.
Mu butumwa bwasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’uwitwa Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu bagize umutwe urinda Perezida yagize ati “Ijambo umukuru w’igihugu aherutse gutangaza rigamije guturisha abibazaga ku buzima bwe ahubwo ryasize impungenge nyinshi ku bushobozi asigaranye bwo gusohoza inshingano ze nka Perezida.”
Aljazeera yatangaje ko Obiang Ondo yavuze ko Bongo akomeje kuba igikoresho cy’abafite inyota y’ubutegetsi bashaka gukomeza kurya igihugu bagendeye ku burwayi afite.
Uyu musirikare wavugiye kuri Radio y’igihugu arinzwe na bagenzi be babiri, yasabye urubyiruko rwose kubiyungaho kugira ngo bavane igihugu mu cyo yise ‘akavuyo’ nkuko ikinyamakuru Gabon Review cyabitangaje.
Yagize ati : “Rubyiruko, igihe kirageze ngo dufate ibyacu mu biganza. Umunsi twari dutegereje wageze. Uyu munsi igisirikare cyiyemeje kujya ku ruhande rw’abaturage ngo bakize Gabon akavuyo.”
Guhera mu mpera za Ugushyingo, Bongo ari muri Maroc hanze y’ibitaro aho akurikiranwa ngo atore agatege.
Abatavuga rumwe na Leta hamwe na Sosiyete Sivile bari bamaze igihe basaba Urukiko rurinda Itegeko Nshinga gutangaza ko Perezida atagishoboye kuyobora kugira ngo asimbuzwe.
Bongo w’imyaka 59 yagiye ku butegetsi mu 2009 nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo.
Hari amakuru ava muri Gabon avuga ko abagize agatsiko kari kayoboye iki gikorwa bafashwe.