AmakuruPolitiki

Ingabo z’Amerika zahanuye indege yabo ziyitiranyije

Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zari mu Nyanja Itikura zahanuye indege y’igisirikare cy’igihugu cyabo yo mu bwoko bwa F/A-18 zikanze ko ari iy’ibyihebe by’aba-Houthi muri Yemen.

Iyi ndege yahanuwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, mu bitero ingabo za Amerika zagabye ku gace ka Sanaa muri Yemen bikekwaho kuba ububiko bw’ibisasu by’abarwanyi b’aba-Houthi no kuhagira ibirindiro.

Abapilote babiri bari muri iyo ndege babashije kurokoka ariko umwe muri bo yasigaraganye ibikomere bidakabije. Ni nyuma y’uko hari ikindi gitero ingabo za Amerika zari zimaze iminota mike zitangaje ko cyagenze neza.

Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi n’izo mu Kirere zimaze iminsi mu bikorwa by’umutekano mu Nyanja Itukura bigamije koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri iyi nyanja no ku kigobe cya Aden, aho inyeshyamba z’aba-Houthi zikunda gutegera.

Russia Television yanditse ko aba basirikare bahora bavuga ko babashije guhanura ibisasu n’indege z’aba-Houthi, F/A-18 ikaba indege ya mbere ya Amerika itwarwa n’abapilote irashwe kuva ibi bikorwa bitangiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger