Ingabo z’Amerika zaguwe gitumo ziraswaho
Amerika yatangaje ko ingabo zayo nyinshi zakomerekeye mu gitero cya misile, cyari igitero cy’umutwe w’ingabo zishyigikiwe na Iran.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika nibwo bwatangaje ko abasirikare benshi ba Amerika bakomerekeye mu gitero cya misile cyabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu taliki 20 Mutarama, cyagabwe ku birindiro by’indege mu burengerazuba bwa Iraq.
Umutwe w’ingabo zishyigikiwe na Iran wibasiye ikibuga cy’indege cya Al Asad, kiriho ibirindiro by’ingabo z’Abanyamerika, ukoresheje misile za ballistique na roketi .
Umubare utazwi w’abakozi b’abanyamerika “barimo gukorerwa isuzuma ry’ihungabana bagize mu bwonko” nk’uko BBC ivuga. BBC yavuze ko byibuze umwe mu bakozi b’abanya Irak yakomerekeye muri icyo gitero.
Igitero cyagabwe kuri icyo kigo cyigambwe n’itsinda ryiyita Islamic Resistance ryo muri Iraq. Nk’uko ikigo Washington Institute for Near East Policy, gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kibitangaza, ngo uyu mutwe wavutse mu mpera za 2023 kandi ugizwe n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran ikorera muri Iraq.
Ibindi bitero byibasiye ingabo z’Abanyamerika mu byumweru bishize. Ibirindiro bya Al Asad byibasiwe Kandi inshuro nyinshi mumyaka ishize.
Nkuko igisirikare cya Amerika cyabivuze cyavuze ko misile nyinshi zarashwe ku wa gatandatu zafashwe ariko zimwe zicika ubwirinzi bwo mu kirere zikubita icyo kigo, ariko isuzuma ry’ibyangiritse rirakomeje.