Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zigambye guhanura Drones nyinshi z’Uburusiya
Uburusiya kuri uyu wa Gatandatu bwiriwe bugaba ibitero by’utudege tutagira abadereva tuzwi nka Drone ku butaka bwa Ukraine.
Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko zahanuye drone 30 zikorerwa muri Irani, kuri 31 zari zoherejwe kugaba ibitero mu ntara 11 z’igihugu.
Izo ntara zirimo umurwa mukuru Kyiv n’uturere twa Kherson iri mu majyepfo na Khmelnytsky iri mu burengerazuba bw’igihugu.
Shehiy Popko, ushinzwe ibikorwa by’umutekano mu mujyi wa Kyiv yavuze ko ibyo bitero byazaga mu kivunge biturutse mu mpande zitandukanye.
Kuri uyu wa gatanu Prezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu ntara ya Lyiv aho yashimangiye ubufatanye mu guhangana n’ibitero by’Uburusiya.
Hagati aho iki gihugu cyasinyanye amasezerano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi agamije gufasha Ukraine kujya yikorera intwaro zigezweho aho guhora iteze amaboko.
Ministiri w’ingabo Rustem Umerov yavuze ko bizagabanya guhora biteze ubufasha buva mu bandi.