AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo za Uganda zatangiye gucana umuriro ku nyeshyamba za ADF

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo zacyo zifatanyije n’iza Congo Kinshasa, zatangiye kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter.

Yagize ati: “Muri iki gitondo twagabye ibitero bihuriweho by’indege n’ibifaru ku birindiro bya ADF dufatanyije na bagenzi bacu bo muri Congo.”

Cyakora cyo ntiharamenyekana niba hari inyeshyamba zaba zaguye muri ibi bitero.

Mu cyumweru gishize ni bwo Ingabo za Uganda zahawe uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwa Congo Kinshasa mu rwego rwo guhigayo abarwanyi b’umutwe wa ADF bafite ibirindiro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Uburenganzira bwemerera ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba ya Congo bwatanzwe na Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi, nyuma yo kubisabwa na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yemereye ingabo za Uganda kwinjira ku butaka bw’igihugu cye.

Intego nyamukuru y’Ingabo za Uganda na Congo ni ukurwanya uriya mutwe umaze imyaka ugaba ibitero byaguyemo ibihumbi by’abasivile b’abanye-Congo ndetse n’abasirikare b’iki gihugu.

ADF kandi ishinjwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa ku butaka bwa Uganda.

Ibi birimo bibiri byagabwe i Kampala ku wa 16 Ugushyingo bigwamo abantu batandatu na ho abarenga 30 barakomereka, ari na byo byatumye Museveni arushaho kotsa igitutu mugenzi we wa Congo Kinshasa.

Perezida wa Uganda nyuma y’ibi bitero yasabye abarwanyi ba ADF kwitanga, cyangwa ingabo z’igihugu cye zikabasanga muri RDC zikabicirayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger