Ingabo za RDF aho ziri mu butumwa bw’amahoro zifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ku nshuro ya 24 Abanyarwanda n’ Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’ u Rwanda RDF aho ziri hirya no hino mu butumwa bw’amahoro muri Afurika zifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gihe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo hari kuba ibikorwa bitandukanye byo kwibuka Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse. Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Ingabo za RDF n’izindi ngabo zitandutkanye ziri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bya Afurika na bo bafashe umwanya wo kwibuka.
Muri Sudani y’epfo umuhango wo kwibuka wabereye mu nkambi ya Tomping iherereye mu murwa mukuru Juba, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ( UNMISS) nabo bifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’abandi batuye muri iki gihugu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,aha kandi hagiye hatangirwa n’ubutumwa butandukanye bwo kwihanganisha Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye barimo.
Intumwa ya (UNMISS) David Shearer mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka yemeye ko umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yabaga, yafashe n’umwanya yihanganisha Abanyarwanda ku mahano ya Jenoside yabaye mu Rwanda.
Hon Salal Rajab Bunduki Minisitiri w’Itumanaho, umuco n’Urubyiruko muri Sudani y’Epfo wari witabiriye uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashimye u Rwanda ku ngufu rukoresha mu guhangana n’uwo ari we wese ushaka gupfobya Jenoside yakorwe Abatutsi , yakomoje ku mateka yabaye mu Rwanda avuga ko ari isomo rikomeye ku gihugu nka Sudani y’Epfo.
Muri Repubulika ya Centre Africa Ingabo z’u Rwanda aho ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri iki gihugu zifatanyije n’Abanyarwanda bahatuye ndetse na Perezida w’iki gihugu Faustin-Archange Touadéra mu mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perediza Faustin-Archange Touadéra wa Centre Africa yacanye urumuri rw’icyizere, ndetse anaboneraho gutangaza ko igihugu ayoboye cyiteguye kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka muri ibi bihe byo kwibuka n’ubwo amahanga yarutereranye ubwo Jenoside yabaga.