Ingabo za RDC zivuganye zimwe mu nyeshyamba zo muri Kivu ya Ruguru
Mu gitondo cy’uyu wa gatandatu, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, zagabye ibitero simusiga ku birindiro by’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu yashinze ibirindiro mu ntara ya Kivu ya Ruguru ndetse no mu gace ka Ituri, mu mirwano yaguyemo abarwanyi 12.
Igisirikare ya Congo Kinshasa kivuga ko cyamaze kubohoza tune twari twaramaze kwigarurirwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa NDC-Rénové uyoborwa n’uwitwa Guidon.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Captain Mak Hazukai, yabwiye Jeune Afrique ko bamaze kwivugana abarwanyi 12 ndetse bakomeretsa benshi mu bo bari bahanganye, gusa ngo ku ruhande rwabo batakaje umusirikare umwe na ho undi arakomereka.
Captain Hazukai kandi avuga ko bakomeje urugamba rwo kubohoza agace kigaruriwe n’abarwanyi ba Maï Maï.
Richard Nyembo, umuyobozi wo mu gace ka Lubero kari muri 4 twabohojwe, avuga ko izi nyeshyamba zari zimaze umwaka urenga zarigaruriye utu duce tune kandi ko ngo byari byarazahaje abaturage kuko batabashaga guhinga ngo basarure kuko byasarurwaga n’inyeshyamba.
Ati: “Batwakaga umusoro kugira ngo batwemerere kujya mu mirima yacu guhinga, uwishyuraga uwo musoro bamuhaga akajeton kemeza ko yishyuye igihumbi cy’amafaranga ya Congo.”
Mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa hakoraniye imitwe yitwara gisirikare itandukanye, harimo irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, ubwa Uganda, ndetse na FDLR yahungiye mu mashyamba y’iki gihugu nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.