AmakuruInkuru z'amahanga

Ingabo za RD Congo zatangije ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF

Kuri uyu wa kane, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, zatangaje ko zatangije ibitero simusiga byo guhiga inyeshyamba za ADF mu gace ka Beni gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu.

Ni nyuma y’inama yabaye mu minsi mike ishize ihuje abayobozi b’ingabo bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, intego ari ukurebera hamwe uko ingabo z’ibi bihugu zahuza imbaraga mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro yayogoje akarere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Léon Kasonga, rivuga ko “Ibi bitero[kuri ADF] bizagabwa FARDC nta bufasha bw’amahanga”.

Allied Democratic Forces (ADF) ni inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda kuva mu 1996, zikaba zifite ibirindiro mu ntara ya Kivu ya ruguru ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi nyeshyamba ziri mu mitwe y’inyeshyamba yagize indiri amashyamba ya Congo Kinshasa inagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’akarere.

Uyu mutwe kandi ni umwe mu mitwe itandukanye ifitanye ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State batangiye gukorana kuva muri Gicurasi uyu mwaka.

Ibitero bya FARDC kuri ADF, bikurikira ibindi izi ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye kugaba muri Nyakanga uyu mwaka ku yindi mitwe irimo

Aha hari imitwe ya Red-Tabara, Forebu, FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi na FDLR, RUD-urunana, FLN irwanya ubw’u Rwanda.

Ni ibitero byashegeshe imwe muri iyi mitwe, cyane uwa FDLR wapfushije abenshi mu bari abayobozi bayo bakomeye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger