Ingabo za MONUSCO zikomeje kugaragaza gutera DRC umugongo
Kuri uyu wa kabiri Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri DR Congo, zirafunga icyicaro cyazo mu mujyi wa Bukavu, muri gahunda zikomeje yo kuva muri iki gihugu mu byiciro.
Ubwo yari mu ruzinduko i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, Bintou Keita ukuriye MONUSCO yagize ati: “Ubu ntitugikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo, ariko turacyafite inshingano zo gusohoza muri Kivu ya Ruguru na Ituri”.
Keita n’itsinda ry’abategetsi bwa DR Congo bitezwe mu mujyi wa Bukavu mu gitondo cya none ku wa kabiri mu muhango wo gufunga ibiro bya MONUSCO i Bukavu ubera ku kibuga cy’indege cya Kavumu, nk’uko radio Okapi iterwa inkunga na ONU ibivuga.
Ingabo za MONUSCO zivuga ko zakoze ibishoboka mu nshingano zahawe zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo mu myaka irenga 20 zihamaze.
Gusa ubu zivuye muri Kivu y’Epfo hakivugwa ibikorwa by’imyitwe yitwaje intwaro nka Twitwaneho, Red-Tabara, Biroze Bishambuke, n’indi myinshi ya Mai Mai.
Ubu butumwa bw’ingabo za ONU muri DR Congo ni bumwe mu buhenze cyane kandi bumaze igihe kirekire mu mateka, ubu bugizwe n’abasirikare 12,835 kongeraho abakozi b’abasivili n’inzobere, bose hamwe barenga 17,000. Ingengo y’imari yayo mu 2022 yageraga kuri miliyari 1.1$.
Gufunga ibiro bya MONUSCO i Bukavu ni muri gahunda ikomeje yo kurangiza ibikorwa byayo mu ntara ya Kivu y’Epfo, ndetse no kuva muri DR Congo mu byiciro nk’uko byemejwe na ONU.
Uku gusoza ibikorwa bya MONUSCO kwemejwe mu Ukuboza (12) umwaka ushize n’akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU nyuma y’igitutu cya leta ya DR Congo.
Byari bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage ba Congo basaba ko ingabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo kuko babona nta musaruro zitanga.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka MONUSCO yafunze ibiro byayo muri Kamanyola, Bunyakiri, Amsar, Baraka, Kavumu mu ntara ya Kivu y’Epfo inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa ingabo na polisi bya Congo.
Radio Okapi ivuga ko abantu nibura 5,000 ubu babuze akazi kubera kuva kwa MONUSCO muri Kivu y’Epfo.
Abo barimo abakozi b’Abanyecongo n’abanyamahanga, barimo abamaze imyaka 20 bakorera MONUSCO.