Amakuru

Ingabo za Mali ku bufatanye n’iz’u Bufaransa zivuganye ibyihebe 30

Kuri uyu wa kane, ingabo z’u Bufaransa zatangaje ko zifatanyije n’iz’igihugu cya Mali zamaze kwivugana ibyihaebe 30, nyuma y’imirwano yashamiranyije impande zose mu gace ka ‘Akabar’ gaherereye mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mali, akaba ari mu birometero bike uvuye ku mupaka uhuza Mali n’igihugu cya Niger.

Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru  yabyanditse, colonel Patrik Steiger, umuvugizi w’igisirikare cy’u Bufaransa  yatangaje ko ibi byihebe 30 byaguye mu mirwano yashamiranyije izi ngabo zishyize hamwe n’ibyihebe bigera kuri 60.

Yagize ati “Tariki ya mbere Mata, zahanganye(Ingabo) n’umutwe w’ibyihebe witwaje intwaro ugizwe n’abantu babarirwa muri 60, byabereye ku bilometero 90 mu majyepfo ya Ménaka, hakaba ku bilometero bitatu uvuye ku mupaka wa Niger.”

colonel Patrik Steiger yavuze ko aka gace kameze nk’ubuhungiro bw’ibyihebe byo mu mutwe witwa “État islamique au Grand Sahara (EIGS)”.

Iyi mirwano ngo yabaye mu rwego rw’ibikorwa byo kubohora agace ka Akabar byiswe “Opération de reconnaissance et de contrôle de zone dans la région d’Akabar” bimaze iminsi 28, bihuriweho n’ingabo z’Abafaransa ku bufatanye n’ingabo z’igihugu cya Mali.

Ubu muri Mali harabarizwa ingabo z’Abafaransa zibarirwa mu ibihumbi bine (4 000), ndetse n’izindi ibihumbi 12 ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger