Ingabo za EAC zari zisigaye muri DRC byemejwe ko zigomba kurara nazo zizinze utwangushye
Kuri uyu wa Kane, byemejwe ko Ingabo zari ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zari zarasigaye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zirarara zivuye k’ubutaka bwa DR Congo.
Aya makuru yemejwe n’ Umuyobozi w’umutwe uhuriweho w’izi ngabo uzwi nka EACRF, Major General Alphaxard Muthuri Kiugu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Kenya muri iki gitondo.
Hashingiwe ku busabe bwa Leta ya RDC, abakuru b’ibihugu byo muri EAC bateraniye i Arusha muri Tanzania tariki ya 24 Ugushyingo, bari banzuye ko tariki ya 8 Ukuboza ari bwo izi ngabo zizahagarika ubutumwa zoherejwemo.
Abagaba bakuru b’ingabo barahuye, banoza uburyo igikorwa cyo gutaha kw’izi ngabo kigomba kugenda, nyuma y’aho bakimenyesha ba Minisitiri b’ingabo. Hashingiwe kuri gahunda bateganyije, iza nyuma zagombaga kuva mu Burasirazuba bwa RDC muri Mutarama 2024.
Ku ikubitiro, iza Kenya zavuye mu bice zagenzuraga, zitaha tariki ya 3 Ukuboza, hakurikiraho iza Sudani y’Epfo n’iz’u Burundi. Iza Uganda zo zavuye ku butaka bwa RDC tariki ya 15 Ukuboza, zicyura n’ibikoresho byazo byose birimo intwaro n’imodoka z’intambara, zinyuze ku mupaka wa Bunagana.
Ubuyobozi bwa EACRF bwatangaje ko abasirikare bose bari mu bice bashyikirijwe n’umutwe wa M23 bamaze kubivamo, muri RDC hakaba harasigayeyo abari ku cyicaro gikuru cy’uyu mutwe giherereye mu mujyi wa Goma, ndetse n’ibikoresho byabo.
Maj. Gen. Kiugu yatangaje ko kuri uyu wa 21 Ukuboza, abari barasigaye muri RDC bose barara batashye.
Yagize ati “Hasigaye umubare muto w’ingabo n’ibikoresho ndetse n’abo ku cyicaro gikuru na bo barava ku butaka bwa RDC uyu munsi.”
Ubutumwa bwa EACRF bwatangiye ku mugaragaro mu Gushyingo 2024 ubwo ingabo za Kenya zabimburiraga izindi kugera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bwabwo burahamya ko n’ubwo Leta ya Congo yabunenze, bwo bwakoze akazi neza ko kurinda abasivili, gufungura imihanda minini yari yarafunzwe n’intambara no gutuma impande zihanganye zihana agahenge.