Ingabo za DR Congo zifatanyije na FDLR bateye ibirindiro bya M23 mu gitero karundura ahitwa Kigoma
Hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR,habaye imirwano ikomeye nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziyambaje izi nyeshyamba zikagaba igitero kuri M23.
FARDC hifatanyije n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR, bagabye icyo gitero gikomeye ku birindiro bya M23 ahitwa Kigoma muri Gisigali.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Rutshuru yemeje ko ahagana saa yine z’ijoro hari imirwano ihanganishije za Leta ya Congo FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Kigoma muri Gurupoma ya Gisigali na nubu rukaba rucyambikanye.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivili muri Rutshuru yemeje ayo makuru mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Yagize ati “Ejo nimugoroba ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zagabye igitero ku birindiro bya M23 biri muri Lokarite ya Kigoma Gurupoma ya Gisagari na n’ubu batacyarasana.”
Uyu muyobozi Kandi yavuze ko bikekwak o ingabo za Leta zatangije ibi bitero zigamije kubuza umwanzi kwagura ibirindiro nkuko byari bimaze iminsi.
Hari Andi makuru avuga ko n’ibindi birindiro bya M23 biri ahitwa Ntamugenga nabyo byatewe, gusa ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse cyangwa biciwe mu mirwano.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho kuri Telefone ngendanywa twahamagaye Lt.Col Ndjiko Kaiko Umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Zokola II ntibyakunda kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.