AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ingabo z’ U Rwanda n’iza Mozambique bagabye igitero gikomeye aho ibyihebe byari byarahungiye

Mu minsi ibiri ishize, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique batangiye kugaba ibitero ku byihebe mu bice bya Pundanhar na Nhica do Ruvuma aho byari bimaze iminsi byarahungiye

Ibyo bitero bigamije guhashya burundu ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah byari byarahahungiye bivuye mu mashyamba ya Mbau, Siri I n’ahandi byari byirukanywemo n’Ingabo z’u Rwanda.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’ingabo za Mozambique bagabye ibitero bigamije kurandura ibyo byihebe mu bilometero 55 uvuye mu Mujyi wa Palma.

Aho ibyo bitero byagabwe, ni ahantu hasanzwe hari imirima y’imyumbati. Ibyihebe byari byarafashe ako gace aba ariho byihisha.

Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique zari zamenyeshejwe n’iz’u Rwanda ko hari ibyo bitero kugira ngo zikumire ko abo barwanyi bambuka bagahungira mu kindi gice.

Ukuriye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye izo ngabo mu gace ka Pundanhar nyuma y’aho zari zimaze kukirukanamo umwanzi.

Yashimye izo ngabo, azisaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bakomeze gukora inshingano zabo neza.

Perezida Kagame yatangaje ko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

Yagaragaje ko ikibazo kimaze gukemuka nibura ku kigero cya 85%. Ati “Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo naho bahasukure neza.”

Muri iki gihe, ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.

Gen Maj Innocent Kabandana ukuriye inzego z’umutekano z’u Rwanda Muri Mozambique aganira na Brig Gen Pascal Muhizi uyobora ibikorwa by’urugamba
Agace kagabwemo ibitero N’ingabo z’u rwanda zifatanyije n’iza Mozambique
Ingabo z’u Rwanda zigenzura ibikorwa by’umutekano Mu bice Bitandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger