Ingabire Victoire yatahuwe arimu gikorwa cyo kurema umutwe w’iterabwoba
Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abo yifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Victoire yaguwe gitumo ubwo yari mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.
Byavuzwe ko ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa NyakarambiII muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.
Mbere y’uko Ingabire ahagera, uwitwa Ndatinya yari yatumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.
Abaturage baritabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.
Umwe mu bitabiriye yavuze ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ kuko Ingabire ngo atabakunda.
Uwatanze aya makuru yavuze ko Ingabire yabasabye kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.akimara kumva ko imigambi yari ibateranyirije aho atari myiza, yahisemo kuhava aragenda.
Uwo mutangabuhamya yakomeje avuga ko ko Ingabire ngo yashakaga cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ariko rw’Abahutu.
ati “Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”
Undi musore w’imyaka 18 witabiriye iyo nama, yavuze ko yahageze yakererewe ariko aza gusanga Ingabire atararangiza ijambo. Mubyo yiyumviye n’amatwi ye harimo kubasaba kujya mu mutwe w’iterabwoba.
Yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbonye Ingabire amaso ku maso. Yatubwiye ko atwifuza ngo tujye mu mutwe w’iterabwoba, ngo arashaka gushinga igisirikare gikomeye.”
Abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze kumenyeshwa ibiri kuba, barahagobotse baburizamo uwo mugambi.
Nyuma yo guhagarika iyo nama, Ingabire Victoire yahise ajya mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko ubuyobozi bwamubujije gukora inama.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, yavuze ko “Bashatse guhangana no kuntera ubwoba ariko sinzabakundira. Ndashaka gufungura urubuga rwa politiki mu gihugu cyanjye.”
Ingabire Victoire w’imyaka 50 yageze mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi. Icyo gihe yaje avuga ko aje kwandikisha ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda ari nabwo yakoraga ibyaha akajyanwa mu butabera.
Icyo gihe yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire yafunguwe we n’abandi bagororwa basaga 2000 ku mbabazi bahawe na Perezida Paul Kagame.
Nyuma yo guhabwa imbabazi , tariki 19 Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yayoboraga umuhango wo kurahiza abadepite bashya, yaburiye Ingabire ko atitonze ashobora kongera kwisanga muri gereza.