Ingabire Victoire yahuye n’Umuhungu we bituma avuga u Rwanda imyato
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda Ingabire Victoire, yatangaje ko yahuye n’umuhungu we nyuma y’imyaka 12 atamubona.
Ku butumwa yashyize kuri Twitter, Ingabire yavuze ko afite “ubwuzu bw’inshi bwo kongera kubona bucura bwe”.
Yongeraho ati : “U Rwanda ruragendwa !” ubu butumwa bwerekana ifoto ari kumwe n’umuhungu we ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Muri Mutarama(1), uyu muhungu we Rist Shimwa Muyizere yasohoye indirimbo irimo agahinda k’uburyo yatandukanyijwe na nyina.
Mu 2010 Victoire Ingabire yagiye gukorera politiki mu Rwanda, asiga inyuma umuryango w’abana batatu n’umugabo we.
Nyuma yo kugera mu Rwanda yaje gukatirwa gufungwa imyaka 15 ku byaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya jenoside, ibyaha we yahakanye.
Mu 2018 yarekuwe ku mbabazi za perezida wa Repubulika amaze muri gereza imyaka umunani.
Nubwo yarekuwe ntafite uburenganzira bwo gusohoka mu Rwanda atabiherewe uruhushya na minisiteri y’ubutabera. Yigeze kuvuga ko inshuro yagerageje kubisaba atabyemerewe.
Ajya mu Rwanda, Ingabire yasize uyu muhungu we afite imyaka umunani, ubu akaba afite imyaka 19.
Mu ndirimbo yasohoye mu Giholandiyise ‘Inzira Ndende’ ushyize mu Kinyarwanda, Muyizere yaririmbye ku gahinda yasigiwe na nyina n’icyizere yifitiye we na nyina.
Mu 2020, Victoire Ingabire yasuwe mu Rwanda n’umukobwa we hamwe n’umwuzukuru we.