Ingabire Victoire mu ihurizo rikomeye nyuma yo gutangaza ishyaka rye rishya
Nyuma yo gutangaza ko yitandukanyije n’ishyaka rya FDU Inkingi yari abereye umuyobozi, Victoire Ingabire abantu bari kumwibazaho byinshi bibaza uburyo yatangaje ko yashinze ishyaka rishya kandi nyamara ritarandikwa byemewe n’amategeko ndetse izina yahisemo bikaba bivugwa ko ryamaze gufatwa n’abandi.
Mu gisa n’igitutu kiri hejuru y’ishyaka rye, Ingabire Victoire Umuhoza yasezeye ku buyobozi bwa FDU Inkingi yari amazeho imyaka 13, ashinga irindi shyaka yise ‘DALFA-Umurinzi (Development And Liberty For All)’.
Ku wa 8 Ugushyingo 2019 nibwo Ingabire yatangarije abagize FDU Inkingi ko atakiri umuyobozi wayo.
Ubuzima bwa FDU Inkingi busa n’ubwazambye muri iyi minsi nyuma yuko iri shyaka rishyizwe ku rutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ihuriye muri P5 ya Kayumba Nyamwasa.
Imikoranire hagati y’ishyaka rya Ingabire Victoire n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yatumye ahamagazwa n’Ubugenzacyaha mu iperereza mu bihe bitandukanye. Ibiheruka ni nyuma y’igitero cyagabwe mu Kinigi n’abarwanyi biyemereye ko baturutse mu Mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RNC, cyahitanye abaturage 14. Victoire yahise asaba abicanyi gusubiza inkota mu rwubati.
Mu minsi ishize kandi abarwanashyaka ba FDU Inkingi bagejejwe mu butabera ndetse basabirwa igifungo cy’imyaka 12.
Nyuma yo gusoma ibitekerezo byavugaga kuri uyu mugambi wa Victoire Ingabire Umuhoza wo gushinga ishyaka rishya, Teradignews yarebye ibivugwa mu mategeko ku bijyanye no gushinga ishyaka mu Rwanda, harimo ingingo zimubuza gushinga ishyaka.
Ubanza araza guhindura icyemezo yafashe kuko Madame Ingabire hari ingingo zimwe na zimwe zitamwemerera gushinga umutwe wa Politiki mu Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane nko kuri Twitter, hari uwabajije ati ” Victoire Umuhoza yemeza, akanatangaza ate ko yashinze ishyaka mu Rwanda, ritarandikwa n’Urwego rubishinzwe? Iryo zina yafashe rifitwe n’abandi.
Victoire yibukijwe ko umuntu wakatiwe n’inkiko atemerewe gushinga ishyaka, Ingabire yageze mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi, atangaza umugambi we wo gukora politiki no kwandikisha Ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko, ari nabwo yakoraga ibyaha akajyanwa mu butabera.
Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Yari amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Uyu munyapolitiki yarekuwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Amategeko y’u Rwanda agena ibyo umuntu ujya mu nzego z’ubuyobozi z’umutwe wa Politiki agomba kuba jujuje, agomba kuba ari Umunyarwanda. atuye mu Rwanda, kuba nibura afite imyaka 21 y’amavuko, kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politiki, Kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi 6, Kuba ari indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi ndetse akaba ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi .
Hari abagaragaje ko izina yahaye ishyaka rifitwe n’undi muntu ku buryo nabyo birimo inenge. Ishyaka rye yaryise DALFA-Umurinzi.
Kagabo Jacques we yamusabye guhindura bwangu izina kuko hari undi muryango urikoresha kandi bizwi.
Ati “Victoire Umuhoza, byaba byiza uhinduye izina ry’ishyaka ryawe hakiri kare ugashaka irindi ritari UMURINZI, kuko iryo hari umuryango utari uwa Leta urifite “UMURINZI INITIATIVE”, wahindura hakiri kare kugira ngo ritazakubera imbogamizi mu kwandikisha ishyaka ryawe.’’
Uwitwa Pascal ati “Mbere yuko utangaza iryo shyaka ariko ubundi rifite ubuzima gatozi mu Rwanda? Ko nzi ko n’ikigo cyangwa akaduka katatangira mu mudugudu cyangwa ku murenge utarabimenyesha RRA. Mwebwe mwabimenyesheje ababishinzwe, ejo babakumira ngo bababujije ubwisanzure, nyweeeeeeeeee.’’
Nyuma yo kwegura kwa Ingabire ku buyobozi bw’Ishyaka rya FDU Inkingi, inshingano zahawe mu buryo bw’agateganyo Bahunga Justin wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri.
– Mme Victoire Ingabire Umuhoza @VictoireUmuhoza yemeza, akanatangaza ate ko yashinze ishyaka mu Rda, ritarandikwa n'Urwego rubishinzwe?
– Iryo zina yafashe rifitwe n'abandi;
– Umuntu wakatiwe n'inkiko ntiyemerewe gushinga ishyaka@HarelimanaAK, @IngabireIm,@francinehavgma1 pic.twitter.com/LToKTudmNn— MUKANGIRA Jacqueline. (@MUKANGIRA1) November 11, 2019