AmakuruPolitiki

Ingabire Marie Immacule yunze mu rya Scovia anenga imwe mu myitwarire ya polisi yo mu muhanda

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Chita Magic, yunze mu ry’umunyamakurukazi Umutesi Scovia nawe anenga imwe mu myitwarire ya polisi yo mu muhanda agaragaza ibidakorwa nk’uko bikwiye.

Mu kiganiro Scovia yakoze kuwa 6 Mutarama 2023, yagarutse ku buryo polisi yo mu muhanda yica amategeko mu guhana abo yafatiye mu cyaha, no kwirengagiza icyo amategeko avuga ku budahangarwa bw’ufatiwe mu cyaha.

Ibi yabikomojeho yifashishije itegeko riri mu ngingo ya 68 y’itegeko nshinga igira it” Ubudahangarwa bw’abagize inteko ishinga amategeko n’ikurikiranwa ryabo” Nta n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ushobora gukurikiranwa,gushakishwa ,gufatwa,gufungwa cyangwa gucibwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatowe mu gihe akora imirimo ashinzwe.

Nta n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa bidatangiwe uburenganzira n’imutwe w’inteko ishingamategeko arimo, binyujijwe ku bwiganze bwa 2/3 by’abitabiriye inama,keretse afatiwe mu cyuho akora icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye .

Aha umunyamakuru Scovia yavuze ko nta gushidikanya polisi yatinyutse gufata Hon.Depiite Ernest Kamanzi wafashwe na polisi yo mu muhanda atwaye imodoka ysiinze ikamufunga iminsi itanu, yanyuranyije n’ingingo y’iri tegeko

Aha yatanze urugero avuga ko gutwara wasinze bidakuniye muri ibi byaha byavuzwe haruguru.

Ingabire Marie Immacule nawe yanenze Polisi ku bihano itanga birimo kuba umuntu ufashwe yasinze, afungwa iminsi itanu ndetse n’ikinyabiziga yari atwaye kikaba gifashwe muri icyo gihe nyamara aba yanaciwe amande.

Ati “Icyo nanjye sinkemera, nemera ko icyaha kimwe gikwiye igihano kimwe, watwaye wanyoye, nibaguhane wowe, ese baguciye amande gusa ugataha, iyo minsi itanu yose bafunga ni iyo kugira ngo se inzoga zigushiremo? Uratekereza ko ku kazi aho wakoraga uzi ko hari aho ushobora gusanga baranaguhagaritse.”

Aha ni ho yahereye avuga ko Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko bwo kuba bashobora gukora ibyakorwa n’inzego enye.

Ati “None se muri dosiye, Umupolisi ni Umugenzacyaha ni we uguhagarika, noneho akareba ibyo abonye, agahita aba Umushinjacyaha, agahita ako akanya agutegeka n’ibihano, abaye n’Umucamanza, kandi ukahava ubitanze, ubwo abaye n’Umuhesha w’Inkiko.”

Akomeza agira ati “Wari waba ibintu bine muri dosiye imwe. Biriya rero bigomba guhinduka.”

Agaruka ku bitangazwa na Polisi ko igihe Umupolisi yakurenganyije ushobora kujuririra Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akavuga ko ibi nabyo byaba ari nko kurega uwo uregera.

Ati “Ubwo se kujya kurega Musinga kuri Rwabugili byo Mana yanjye ubwo ukoze iki?”

Avuga ko Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda adashobora guhana uwakoze inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizeho kuko iteka aba agomba kumushyigikira mu byemezo yafashe.

Ingabire Marie Immaculée ntiyanenze polisi gusa, yanagarutse ku bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze bagatabwa muri yombi, yavuze ko ari nko kwishyira urupfu barureba kuko uretse kuba bafatwa bagafungwa ariko n’ubuzima bwabo buba buri mu kaga kuko baba bashobora gukora impanuka zabahitana cyangwa zigatwara ubuzima bw’abandi.
Ati “Ese ubundi wowe uratwarira iki wasinze?”

Umutesi Scovia ntiyemeranya n’uburyo Depite Ernest Kamanzi yafunzwe iminsi itanu
Ingabire Marie Immacule nawe yagaragaje ko atemeranya n’imwe mu myitwarire ya polisi yo mu muhanda

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger