Ingabire M.Immacule yavuze ku ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye muri Miss World bisetsa benshi
Ingabire Marie Immaculée uhagarariye umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, yanenze ibikomeye ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye mu marushwa ya Miss World 2021 avuga ko iriya kanzu utayijyana no mu isoko.
Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukwirakwiza amshusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kwerekana imideli gakondo mu marushanwa ya Miss World 2021 , aho benshi bakomeje kunenga uwa mwambitse.
Ibyo kunenga iyi kanzu, Ingabire yabivuze ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa na Transparancy International Rwanda hagamijwe kureba uko ruswa ihagaze mu gihugu.
Aha akaba yatangaga urugero ku kintu ushobora kureba ukagikekamo ruswa kabone nubwo ntayaba irimo.
Mu gutanga urugero rw’ikintu wareba ugakekamo ruswa, uyu muyobozi yagize ati “Umuntu wambitse uriya mwana wagiye muri Miss Monde guhagararira u Rwanda, urebye uko yamwambitse wagira ngo bamuhaye ruswa kugira ngo amwambike nabi.”
Yakomeje agaragaza ko Miss Ingabire yari yambaye nabi ku buryo bugaragara, ati “Yambaye nabi cyane, usibye no kujya muri Miss [World], iriya kanzu ntiwayijyana no mu isoko. Rero ikintu cyabikemura ni serivisi itanzwe neza kandi inoze.”
Mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, hagaragajwe ko Polisi yo mu muhanda n’inzego z’abikorera biza ku isonga mu kwakira ruswa.
Ingabire yavuze ko iyi kanzu Miss Ingabire yari yambaye utayijyana no mu isoko.
Indi nkuru bisa
Minisitiri Eduard Bamporiki yavuze ku ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye muri Miss World 2021