AmakuruImyidagaduro

Ingabire Habibah yagaragaje amarangamutima ye ku mfura yitegura kwibaruka

Nyuma y’igihe gito Ingabire Habibah amaze akoreye ubukwe, yagaragaje ko kuri iyi nshuro atwite kandi ko akuriwe ku buryo mu gihe gito umuryango we ushobora kunguka undi muntu.

Mu mafoto uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragazaga uko inda ye imeze, aherekezwan’amagambo agaragaza ko yishimiye umwana atwite ndetse ko ari umugisha yumva yiteguye kwakira mu gihe gito.

Yagize Ati:” ibyishimo nyabyo biri mu nzira. Imana Ishimwe.”

 Ingabire Habibah yakoze ubukwe mu mpera za Nzeri 2019.

 Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba dore ko atanarenze ijonjora, yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational World 2017.

Tariki ya 21 Nzeri 2019 nibwo yasabwe aranakobwa i Kigali ariko umugabo we ntiyabonetse muri ubu bukwe, aho byavuzwe ko yagize ikibazo cy’indege.

Habibah aritegura kwibaruka umwana w’imfura

Habibah yakoze ubukwe umugabo we adahari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger