AmakuruUburezi

INES Ruhengeri ikomeje gutera intambwe isumba izindi mukubaka uburezi bufite ireme

Kaminuza ya INES Ruhengeri irakataje mu bikorwa byo kwagura ireme ry’uburezi itanga bikubiye mu kongera amashami yayo ndetse no gutegura umunyeshuri ufite ubudahangarwa ku Isoko ry’umurimo.

Ibi byagatagariye mu muhango ngarukamwa wo gutanga impamyabumenyi wabaye tariki ya 15 Ukuboza 2022, Aho wari witabiriwe n’inzego bwite za Leta ndetse n’abasoje amasomo barimo n’abanyamahanga cyane cyane abafitanye imikoranire n’iyi kaminuza.

Ni ku nshuro ya 14 iri shuri rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri ritanga impamyabumenyi ku barangije amasomo mu byiciro bitandukanye.

Abasoje amasomo yabo muri uyu mwaka bagera kuri 889 barimo n’abanyamahanga 321, baturuka mu bihugu 17 bitandukanye.

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi, bavuze ko bishimiye iki gikorwa kandi ko bagiye gushyira mu ngiro impamba bapfunyikiwe na INES, ndetse no guhatana ku isoko ry’umurimo.

Mukiza Emmanuel ni umwe mu basoje amasomo ya bo muri INES Ruhengeri mu shami rya Cival Engenering, agira ati: “Ndishimye cyane bitewe n’uko ngeze kucyo namaze igihe kinini mparanira. Ubu ngiye mu buzima busanzwe gukosora no gukemura amwe mu makosa ajya akorwa mu bijyanye n’imyubakire ndetse n’imiturire mu gihugu, nkoresheje ubumenyi nkuye muri INES-Ruhengeri.”

Nyirarugero Dancile, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari uhagarariye inzego bwite za Leta, yasabye abahawe impamyabunyi guharanira guhindura sosiyeti.

Ati: “Turasaba abasoje amasomo kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye, ndetse n’igihugu muri rusange.

Mugende muhange imirimo ikemura ibibazo bibangamiye abaturage, kugira ngo mubashe gutanga akazi kuri bagenzi banyu batarabona icyo gukora.”

Harorimana Vincent, umushumba wa Kiliziya Gaturika Diyosezi ya Ruhengeri, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri, yavuze ko yishimira intambwe imaze gutetwa n’iri shuri rikuru.

Ati: “Twatangiye twumva ari nk’inzozi, tubona bitazashoboka, ariko kuri ubu ibikorwa tumaze kugeraho birivugira. Ubu Porogaramu zose twateganyaga gutanga twazigezeho, turimo gukorana na za Kaminuza mpuzamahanga, ndetse kuri ubu dufite abanyeshuri baturutse mu bihugu byinshi byo hanze y’u Rwanda.

Nubwo twishimira intambwe tumaze gutera, tuzirikane ko inzira ikiri ndende y’ibyo twifuza kugeraho, akaba ari kubw’iyo mpamvu nifuza ko dukomeza kurangwa no gukora cyane, ubufatanye ndetse n’ubwitange.”

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, mu mwaka wa 2003 nibwo ryarashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida Paul Kagame, kuri ubu rikaba rimaze imyaka 19 rishinzwe.

Iri shuri rifite intego yo gukomeza kwagura imipaka rikorena na zakaminuza zitandukanye zo hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kurushaho gutanga uburezi bufite icyerekezo kijyanye n’ibihe by’irterambere Isi irikwerekezamo

Harorimana Vincent, umushumba wa Kiliziya Gaturika Diyosezi ya Ruhengeri, akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri

Hatanzwe impamyabumenyi zitandukanye

Inzego bwite za Leta nizimwe mu bitabiriye iki gikorwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger