Indorerezi 45 zaturutse muri EAC, zerekeje mu turere zizakoreramo mu gikorwa cy’amatora
Kuri yu wa kabiri tariki 1 kanama 2017 nibwo indorerezi zigera kuri 45 zaturutse mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba [EAC] , zerekeje mu turere 30 tugize u Rwanda zizakoreramo mu gikorwa cy’amatora giteganijwe tariki 4 kanama 2017.
Izi ndorerezi zose uko ari 45 zigiye mu myiteguro no gukomeza kwegera aho zizakorera dore ko habura iminsi itatu gusa kugira ngo igikorwa cy’amatora kibe.
Izi ndorerezi zimaze igihe gisaga ho gato icyumweru zigeze mu Rwanda , zaturutse mu bihugu bitandukanye bigize uyu muryango u Rwanda ruherereyemo.
Umunyabanga wungirije wa EAC “Charles Njoroge” wazanye n’izi ndorerezi mu minsi yashize, akigera mu Rwanda yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa ndetse akaba yiteze ko amatora azagenda neza , kuko yasanze ibintu byose nkenerwa byarashyizwe ku murongo ndetse n’umutekano akaba ari wose.
Yavuze ko no mu matora yo muri 2013 yaje muriki gikorwa, agasanga u Rwanda rufite umwihariko ndetse rwabera urugero byinshi mu bihugu bihungabanywa n’igikorwa cy’amatora, kuko mu Rwanda atigeze abona abantu bashyuha mu mitwe ahubwo byari bimeze nko mu bihe bisanzwe.
Ati”Nari hano mu matora ya Perezida w’u Rwanda yabanje, nabonye uburyo ibintu byari bihagaze. Mbona abantu badafite gushyuha mu mitwe muri iki gihugu, ahantu hose twagenzuye amatora, hari bikorwa byinshi byiza byo kwigirwaho.”
Charles Njoroge yongeye kumara impungenge abakeka ko akazi k’izi ndorerezi gashobora kuba kenshi kubera amatora ateganijwe mu Rwanda[tariki 4 kanama 2017] na Kenya[tariki 8 kanama 2017] , ibihugu bibiri byo muri uyu muryango wa EAC , bikaba byatuma ibintu bimwe bitagenda neza. Avuga ko nta kabuza bazakora uko bashoboye amatora akaba ubudasa mu bihugu byombi.
Yagize ati “Mu matora yo mu Rwanda, hazaba hari indorerezi zaturutse mu bindi bihugu bigize uyu muryango uretse mu Rwanda, hanyuma muri Kenya na ho bibe uko ariko nta wo muri Kenya uzaba uhari mu rwego rwo kwirinda kubogama.”
Umunyamabanga wungirije wa EAC uri no mubazanye n’indorerezi mu matora yo mu Rwanda Indorerezi ziteguye gukora akazi nezaAbakandida bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda ni “umukandida wigenga” Mpayimana Phillipe, Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party.
Muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugera ku musoza, byabaye byiza kuko buri mukandida yabashije kugera ku baturage uko yabyifuzaga akoresheje imiyoboro itandukanye.
Uretse izi ndorerezi zo muri EAC , bikaba byitezwe ko har’izindi ndorerezi zizaturuka mu bihugu bitandukanye dore ko kwakira ubusabe bwo kugenzura amatora bizasozwa tariki 3 kanama 2017 ku munsi uzabanziriza amatora.
imodoka zagiyemo Moody Awori wigeze kuba visi perezida wa Kenya niwe uyoboye itsinda ry’izi ndorerezi z’amatora zaturutse mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba [EAC].