AmakuruUtuntu Nutundi

Indonesia: Ingona hafi 300 zambuwe ubuzima zizira imwe muri zo yishe umuturage

Ingona zigera kuri 3oo zo mu gihugu cya Indonesia zishwe n’abaturage bo muri iki gihugu zihorera imwe muri zo yari iherutse kwivugana umwe mu baturage.

Ifoto yafatiwe aho igikorwa cyo kwica izi ngona cyabereye igaragaza bamwe mu baturage bafite ibitiyo n’imihoro bakikije umurundo w’ingona zamaze gupfa.

Polisi n’abaturage bo mu ntara ya Papua izi ziciwemo ivuga y’uko umugabo w’imyaka 48 uheruka kwicwa n’imwe muri izi ngona yari yinjiye aho zororerwaga agiye gushakayo ubwatsi bw’amatungo ye.

Igikorwa cyo guhorera uyu mugabo cyabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma gato y’uko uyu musaza ashyinguwe.

Ku rundi ruhande, Basar Manullang ushinzwe umutungo kamere muri Indonesia yavuze ko umwe mu bari bashinzwe kwita kuri ibi binyabuzima yumvise umuntu atabaza akiruka agana aho yari ari mu rwego rwo kureba ibyo ari byo. Akihagera ngo yasanze uwo muntu amirwa n’ingona.

Bene wabo w’uyu muntu ndetse n’amagana y’abaturage bahise birukira kuri Station ya polisi yo muri aka gace basaba ko ubworozi bw’ingona bwavanwa ahantu hatuwe n’abaturage.

Abapolisi babwiye aba baturage ko iyishe uyu muntu ari yo igomba kubiryozwa, gusa iki cyemezo nticyanyuze aba baturage ahubwo bahise bafata ibyuma, ibitiyo, imipanga ndetse n’amahiri birangira bishe ingona 292.

Polisi n’abayobozi bavuga ko batashoboye guhagarika aba baturage gusa ngo hari ikemezo cyafashwe cy’uko abagize uruhare mu iyicwa ry’ibi binyabuzima bagomba gucibwa amande.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger