AmakuruImyidagaduro

Indirimbo ziswe ibishegu zaritse muri bamwe mu bahanzi Nyarwanda, Iterambere ry’umuziki Nyarwanda?

Iterambere ry’ikoranabuhanga ryazanye uburyo bushya bw’imibereho, bworoshya itumanaho n’uburyo abantu babaho, ariko ryazanye n’ibindi bibi bititondewe bishobora kugira ingaruka ku babikora cyangwa sosiyete yose muri rusange. Imbuga nkoranyambaga zabaye inzira y’ubusabane kuri bamwe, inzira y’imibereho ku bandi n’inzira yo kurimbuka ku batitonze.

‘’Ibishegu’’ Ijambo ryamamaye mu mwaka w’icyerekezo 2020 aho benshimu banyarwanda byabarenze bakabona nta rindi jamboryakoreshwa ku ndirimbo zari ziri gusohoka benshi bavuga ko zirimo amagambo n’amashusho bitajyanye n’umuco nyarwanda.

Si ukuvuga ko na mbere yaho nta ndirimbo nk’izo zahabaga kuko uko isi igenda itera imbere ni nako kumenya no kubona amakuru byorohera buri muntu wese ufite telefone igezweho (Smartphone) kumenya ikiri kujya imbere mu bice bitandukanye hano ku isi.

Mu Rwanda, umuhanzi/kazi ashobora gusohora indirimbo ntawe abibwiye atigeze ayamamaza akayishira kuri Youtube mu gihe kingana n’umunsi umwe abagera ku bihumbi mirongo bakaba bamaze kuyireba, bivuze ko ubu si cyera aho twajyaga kureba amashusho y’indirimbo tukabanza gutanga igiceri cya 50 nacyo wabonaga wiyushye akuya ngo ukunde winjire aho barebera izo ndirimbo.

Kuri ubu si ko bimeze buri rugo usangamo umuntu ufite telefoni igezweho aho indirimbo yose isohotse ahita ayisangiza bagenzi be ari nako bayitangaho ibitekerezo bayinenga cyangwa se bayishima.

Imbuga nkoranyambaga nazo zaramenyekanye ndetse zitanga mafaranga kuri bamwe mu bazikoresha ari nabyo byaje guhindura ibintu ku isi ya muzika mu Rwanda, abakoraga indirimbo zisanzwe zishimwa na benshi bisanga mu ziswe ibishegu bensi bashinja kurarura abanyarwanda kandi ko bari kwica umuco nyarwanda.

Reka mve mu magambo menshi ndase ku ntego, ibi bimaze imyaka myinshi muri muzika nyarwanda, si ibintu bije muri 2020 gusa kuko mu myaka irindwi ishize umuhanzi akaba n’umuganga kuri ubu uba mu gihugu cya Kenya Dr Jiji ubu yitwa Jiji yasohoye indirimbo ari kumwe na Bruce Melody yitwa ‘’Antere ibuye, indirimbo igaragaramo aba bahanzi bari mu bakobwa benshi bambaye imyenda y’imbere (Bikini) ari nako babakorakora. Iyi ndirimbo yaje kwamaganirwa kure na benshi bayishinja kwica umuco nyarwanda cyane ko amagambo ayirimo bavuga ko ashishikariza abagabo kujya mu ndaya ari nabwo avuga ati: ‘’Ubanga nantere ibuye’’

Batangira baririmba indirimbo nzima nyuma bakaririmba ibishegu?

Umuhanzi Bruce Melody umuhanzi buri wese abona ko afite impano mu muziki bitewe n’ijwi rye ndetse n’uko yitwara ku rubyiniro (Stage) yatangiriye ku ndirimbo; Copy, Ndumiwe, inkovu, Terefone n’izindi benshi bemeza ko zari zirimo ubutumwa bwiza kandi ko ntacyo wazishinja mu gutandukira umuco nyarwanda.

Umuhanzi Mico the Best nawe ari mu bahanzi bazamukiye ku ndirimbo zakunzwe cyane zirimo iyo yakoranye na Diamond yitwa ‘’Sinakwibagiwe’’ yaririmbye kandi indirimbo yakunzwe n’abatari bake yitwa ‘’Umutaka’’ benshi bashingiyeho bavuga ko nakomeza muri uwo mujyo azaba umuhanzi w’icyitegererezo hano mu Rwanda.

Gusa aba bahazi uko ari babiri mvuze ukurikije uko batangiye baririmba n’ibitekerezo by’abafana babo byaherekezaga igihangano bashize hanze ubu si ko bimeze kuko bari mu bashinjwa kuririmba injya yiswe ‘’ibishegu’’.

Bruce Melody yakoranye indirimbo na Dr Jiji yitwa ‘’Antere ibuye’’ yasohoye indi yise ‘’Saa moya’’ yaje ikurikiye ‘’Ntiza’’ yafatanyije na Mr Kagame abantu bacika ururondogoro bazishinja kuba zirimo amagambo y’ibishegu ko utayumva wicaranye na nyogo(sogo)kuru cyangwa umwana ukiri mutoya kuko ngo nta butumwa bw’ubaka umuryango nyarwanda buri muri izi ndirimbo.

Mico the best nawe ntiyatanzwe aho yazanye inkuru yo kunyonga igare mu ndirimbo yise ‘’Igare’’ none akoza agate mu ntozi benshi bamushinja kwigisha uburaya mu banyarwanda cyane cyane mu rubyiruko, nyuma nabwo yasohoye iyo yise ‘’Umunamba’’ noneho si ukuvuga barasizora nyuma akurikizaho iyo yise ‘’Amabiya’’ nayo batumvise neza.

Umuhanzi Davis D nawe ari mu bavuzweho kuririmba ibishegu ndetse n’indirimbo zishishikariza abantu imibonano mpuzabitsna ku bagira ubushyuhe bitewe n’amashusho yazo. Aha twavuga indirimbo yise ‘’Dede’’ na ‘’Micro’’ zavugishije benshi.

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Please Me yasohokanye n’amashusho yayo arimo azamura ubushake buganisha ku gikorwa cy’abakuze kuri bamwe bagira kwihangana gucye. Aya mashusho agaragaramo umukobwa wambaye imyenda imugaragaza ikimero cye dore ko hari aho aba yambaye imyenda y’imbere gusa ubundi azunguza umubyimba we.

Uyu mukobwa unyuzamo agatamba uyu muziki, akaraga umubyimba we mu buryo budasanzwe bushobora gukurura bamwe bafite kwihangana gucye ku bijyanye na cya gikorwa cy’abakuze. Iyi ndirimbo Please Me yavugishije benshi ubwo uyu muhanzi yasohoraga integuza yayo y’ifoto y’umukobwa wicaye kuri moto wambaye imyenda y’imbere.

Please me cyangwa se Nshimisha mu Kinyarwanda, yumvikanamo amagambo yo gusaba umukobwa kumuha ibyishimo birimo ibisanzwe ndetse n’ibyishimo byo mu buriri. Ubwo hasohokaga iriya nteguza itari isanzwe, bamwe barahagurutse bavuga ko abahanzi bakomeje gusebya umuco nyarwanda.

Uyu muhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho muri iyi minsi, yari aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Ariel Wayz na yo yagarutsweho cyane dore ko yanakurikiye ibikorwa byo kuyamamaza birimo kwerekana ibere ry’uriya mukobwa.

Kuki Abanyarwanda bakunda izo ndirimbo zitwa Ibishegu?

Abahanzi babereyeho gushimisha rubanda nyamwinshi bakurikira ibihangano byabo kuko nibo babikorera. Umuhanzi asohoye indirimbo igakundwa na bake yazahindura imikorere gusa siko bimeze kuri izi ndirimbo zitwa ko ari ibishegu kuko iyo urebye ku rubuga rwa YouTube izi ndirimbo zishyirwaho usanga ziri mu ndirimbo zarebwe cyane. Urugero ni nk’indirimbo Saa Moya ya Bruce Melody imaze kurebwa n’abantu Miliyoni zirenga eshatu mu gihe kigeze ku mwaka umwe gusa.

Igare ya Mico nayo kuri ubu yarebwe n’abasaga miliyoni ebyiri, Dede ya Davis D nayo yarebwe n’abarenga miliyoni eshatu indirimbo ya Juno Kizigenza nayo ishinjwa ubushegu mu minsi ibiri imaze kuri Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 160 ibintu bigaragaza urukundo abanyarwanda bafitiye ibishegu.

Abafite ugutwi kumva bo bavuga ko, atari aba binjiye muri iyi si gusa kuko na Diamond, Harmonize, n’abandi bishyanga bavuga ko bakomeye nabo bayobotse iyi nzira ahubwo ko benshi batabyumva bitewe n’ururimi zirimo.

Si mu bahanzi gusa Byageze no ku mbuga nkoranyambaga z’abantu bwite

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakobwa bane bakekwaho gushyira ahagaragara amashusho bagaragariza imbaga imyanya yabo y’ibanga, hakoreshejwe telefoni.

Ni ingingo yazamuye amarangamutima ya benshi, bamwe bavuga ko byari bikwiriye ndetse ko byeze, abandi bavuga ko ari ukuvogera uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo no kwigaragaza uko bashaka kuri internet.
Ibi, byaje byiyongera ku binyamakuru, ahanini imiyoboro ya YouTube, ikunze gutangaza ibiganiro bamwe bavuga ko bishishikariza abantu ibijyanye n’’imibonano mpuzabitsina.

Aba bahanzi bashinjwa ibishegu babivugaho iki?

Bruce Melody, umwe mu batungwa agatoki, avuga ko izo ndirimbo ari zo abantu bakunda kandi ko abahanzi bose bataririmba iza gakondo.

Ati “Ese twese twaririmba indirimbo zivuga umuco ngo bikunde? Abahanzi dukora indirimbo zitandukanye twese bitewe n’inganzo ya buri wese, kandi izo ndirimbo bita ibishegu ni zo abantu bakunda kandi zicuruza. Wowe uri umuhanzi urumva wabigenza ute? Ariko abazumva nibatazikunda nzajya muri gakondo.”

Platini mu ndirimbo ye “Fata Amano” na we yatunzwe agatoki ariko avuga ko ibishegu biri mu buvanganzo bw’ururimi nyarwanda atari abahanzi b’ubu babizanye.

Yagize ati “Erega ibi bita ibishegu si twe tubihimbye ni ibintu bisanzwe mu muco nyarwanda, ahubwo niba biri mu ndirimbo abazicuranga bagakwiye kuziha amasaha akwiriye naho kuzica si igisubizo.”

Umuhanzi Davis D na we avuga ko izo ndirimbo ze bita ibishegu zifite imvugo izimije bigatuma abantu bazumva mu buryo butandukanye, kuri we agasanga ubwo ari bwo buhanzi.

Ati “Njye nk’umuhanzi nkora indirimbo. Abantu iyo bayumvise mu buryo butandukanye ntacyo bintwara. Niba mvuze ‘Micro’ hari uwumva indangururamajwi undi akumva iyi ya radio yewe abandi bakumva ibindi. Rero kuba nta magambo mabi arimo ndumva nta kibazo kirimo. Abumva amabi ni uko bo ubwabo baba babyiyumviye.”

Abafite Umuco mu nshingano babivugaho iki?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aherutse kubwira Radio/Tv10, ko mu gihe cyose Minisiteri abarizwamo yatera inkunga umuhanzi uririmba ibishegu, yiteguye kwegura.

Ministri Bamporiki yongeye gutangaza ati: “Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibyatwese.”

Gusa, izi mpaka kugeza ubu nta mwanzuro zirabonerwa, dore ko zikomeza kugaragara haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi mu biganiro.

Ni nako kandi abahanzi bakomeza kumvikana bahimba izindi ndirimbo ziri muri ubwo buryo bamwe bita urukozasoni.

Twagerageje gusoma igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ngo turebe icyo amategeko avuga kuri iyi ngingo dusanga ingingo ya 135 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana atatu.

Mu itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga, mu ngingo ya 34 havuga ko umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ariwo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya 38 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye n’IGIHE asobanura urukozasoni nk’ibikorwa byose birimo amafoto, amashusho n’amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina atangazwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu ruhame yaburiye abahanzi bari kwitwaza ko indirimbo zabo zizimije, bagakomeza gusohora izikwirakwiza ubutumwa bw’imikoreshereze y’ibitsina.

Yagize ati “Hariho indirimbo ureba umuhanzi avuga ngo yaririmbye azimiza, ngo tuvuge ko araririmba imboga ngo abantu bakumva ibindi ariko wareba kuririmba imboga n’amashusho yashyizeho ntibihuye.”

Yakomeje agira ati “Abo bantu bose turi kubaganiriza tukababwira tuti wowe muhanzi hanga igihangano cyiza ureke rwa rwitwazo muvuga ngo njyewe nahanze indirimbo ariko abantu bumva ibindi.

Ururimi wakoresheje turakwibutsa ko ari Ikinyarwanda, abo ubwira ni abanyarwanda bafite ubwenge bwo gusesengura. Byaba bibabaje rero warakoze igihangano kiguhenze ukabihanirwa, waba uhombye kabiri.”

RIB kandi yaburiye n’abatangaza amakuru arimo iby’imikoreshereze y’ibitsina bakabinyuza kuri radiyo cyangwa za televiziyo, imirongo ya YouTube n’ibindi, Gusa nta muhanzi wari wumvikana watawe muri yombi akurikiranweho gusohora ndirimbo z’ibishegu.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger