AmakuruImyidagaduro

Indirimbo y’Umunyarwandakazi Gloriose yabaye Virusi muri Afurika(Yumve)

Gogo Gloriose, Umunyarwandakazi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize ahagaragara indirimbo yasubiwemo n’Umunyafurika y’Epfo, David Scott, uzwi ku izina rya The Kiffness, wamamaye mu muziki w’icyo gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu mashusho Gogo Gloriose asangije, aririmba amagambo “Everyday, I need the blood of Jesus,” bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo “Buri munsi nkeneye amaraso ya Yesu.” The Kiffness yahaye iyi ndirimbo isura nshya yifashishije ibyuma by’umuziki nka Trompette na Piano, ayihindura iryoheye amatwi kurushaho, maze ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na YouTube.

Amashusho ya The Kiffness, kugeza ku itariki ya 11 Mutarama 2025, amaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 67 kuri YouTube, aho akurikirwa n’abakabakaba miliyoni eshatu. The Kiffness akunze gukora umuziki ashingiye ku mashusho cyangwa amajwi yagiye acungwa ku mbuga nkoranyambaga, akayahuza n’ibikoresho by’umuziki ku buryo biba bitangaje kandi by’umwimerere.

Mu bikorwa biheruka gukundwa cyane yakoze harimo amashusho y’umwana witwa Ruan Vitor wo muri Bresil, amaze kurebwa n’abarenga miliyoni enye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger