AmakuruImyidagaduro

Indirimbo ya Bruce Melodie na Koffi Olomide yabaye nk’amatwi y’umuserebanya

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yavuze ku mushinga we wo gukorana indirimbo na Koffi Olomide wahezeyo nk’amatwi y’umuserebanya, atangaza ko yagerageje gukorana indirimbo n’uyu muhanzi, ariko ko mu nshuro zose yashyize umuhate mu ikorwa ry’uyu mushinga mpuzamahanga yakomwe mu nkokora n’uko Koffi Olomide atabonetse, ariko hari icyizere cy’uko bazakorana.

Atangaje ibi mu gihe yigeze kugaragara ari mu biganiro na Koffi Olomide byabereye mu Bufaransa, ubwo bari bitabiriye igitaramo bombi. Icyo gihe yari kumwe n’ikipe isanzwe imufasha mu muziki.

Koffi Olomide afatwa nk’umuhanzi Mpuzamahanga wahiriwe n’umuziki. Kandi wagiye ugira uruhare mu gutuma abakiri bato biyumvamo umuziki banazamuka. Uyu mugabo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze ibitaramo bikomeye ku Isi kandi agwiza igikundiro bituma hari abahanzi baba bifuza gukorana nawe indirimbo.

Bruce Melodie ni umwe mu bagaragaje inyota yo gukorana nawe. Mu ijoro rya tariki 4 Ukuboza 2021, Koffi Olomide yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena.

Agisoza igitaramo yahise ahura na Bruce Melodie berekeza muri Country Records gukorana indirimbo, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element. Bruce Melodie niwe gusa waririmbye muri iyi ndirimbo, Koffi Olomide ntiyaririmba.

Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X, ‘Munyakazi’ yumvikanishije ko umuhate yashyize mu ikorwa ry’indirimbo ye na Koffi Olomide ntacyo wagezeho, ariko aracyafite icyizere cy’uko uyu mushinga uzongera gusubukurwa.

Ati “Reka mbabwize ukuri zikamwe ayo zitahanye! Koffi twahuriye i Kigali dupanga gukorana, turanatangira, ariko hari ukuntu abahanzi bakuze cyangwa se by’umwihariko abahanzi bo muri Congo batoroshye gukorana nabo.”

Akomeza ati “[…] Byagize gutya umusaza (Koffi) ati tuzakore ejo, turabitegura, turataha ariko hari ibyo twari twakoze, nari namaze gufata amajwi (Recording) gusa numva indirimbo ituzuye. Aragenda, twongera gupanga kuzahura i Paris mu Bufaransa.”

Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomidé], yagiye mu Bufaransa ahageze abisikana na BruceMelody, bongera guhurira mu gitaramo cyabereye muri Kenya, igihe biteguraga gukorana indirimbo “dusanga Producer wari watangiye indirimbo ntawuhari.”

Yavuze ko umushinga w’iyi ndirimbo wagiye ukomwa mu nkokora n’ibintu byinshi, ariko ‘kuko ahari kandi tubiziranyeho igihe icyo ari cyo cyose twahurira ‘twakorana,

Bruce Melodie yavuze ko Koffi Olomide ari umuhanzi ukomeye kandi yubaha, yumvikanisha ko ikorwa ry’indirimbo ye nawe ari kimwe mu byamufasha kugeza kure umuziki we.

Koffi Olomidé, ni umwe mu bahanzi b’ibihangage umugabane wa Afurika ufite. Imyaka irenze 45 ari mu muziki, yakunzwe n’ab’ingeri zinyuranye, aba umusemburo wo gukundwa kwa buri ndirimbo yose yaririmbyemo.

Bruce Melodie bakoranye indirimbo aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yaherekejwe no kugirwa Ambasaderi w’uruganda rwa Bralirwa, binyuze mu kinyobwa cya Primus.

Indirimbo ‘Waah’, Koffi yakoranye n’umunya-Tanzania Diamond yongeye gutumbagiza izina rye, ifasha Diamond kwiyegereza abakunzi b’injyana ya Rhumba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger