Indirimbo ya Asinah na Riderman yasohotse nyuma y’igihe kinini baratandukanye mu rukundo
Umuhanzikazi Asinah Erra wahoze akundana na Riderman, aba bakaza gutandukana kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye yahuriyemo na Riderman
Iyi ndirimbo yise ‘Turn Up’ yayikoze mu rwego rwo kongera guhuza abafana babo bari baratatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga muri 2015 ndetse aba bombi bakaza kwangana bikomeye.
Abantu benshi bari baragiye bumva inkuru ko Asinah na Riderman bafitanye indirimbo ntabwo bagiye babyemera, bagize ngo ni bya bihuha byo ku mbuga nkoranyambaga na kuko nta buryo na bumwe batekerezaga ko bakongera bagahura byibura ngo banasuhuzanye.
Riderman yatangiye kugirana amakimbirane na Asinah muri 2015 ubwo yatunguraga Asinah bari bamaze imyaka 8, agashyira hanze impapuro z’ubutumire (Invitation) z’ubukwe bwe na Agasaro Nadia Farida wigeze no kuba Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya University, ibi byahise bibabaza cyane Mukasine Asinah uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Asinah Erra.
Uyu mukobwa utari warakunze kujya yumvikana mu itangazamakuru, wahoraga atuje cyane ku yahise ahinduka agahinda agatura za studio na microphone atangirira ku ndirimbo yise “Iz’ubu”, indirimbo yumvikanamo amagambo agaragaza agahinda ko guhemukirwa mu rukundo bisa neza n’ibyo yari amaze guhura nabyo.
Asinah yakomeje kugenda avuga amagambo menshi kuri Riderman kuburyo byatumye Riderman arakara kuko ngo yageraga nubwo ashyiramo no kuvogera umuryango n’ubuzima bwe bwite bituma uyu musore ubarizwa mu Bisumizi avuga ko nta kintu azongera kumuvugaho.
Abafana babikurikiraniraga ku ruhande bari baramaza kumva ko Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Asinah bombi bamaze kuba abanzi mu buryo bweruye ku buryo nta wabaga yabasha no kunyura ku wundi ngo amusuhuze.
Nyuma y’imyaka igera kuri 5 y’intambara z’amagambo aba bahanzi bakoranye indirimbo yitwa mu buryo abantu batakekaga, iyi ndirimbo ikaba yariswe “Turn Up” yakozwe na producer Holybeat naho amashusho yayo agatunganywa na Julien Bm Jizzonk’uko Asinah yabitangarije itangazamakuru ku munsi wejo taliki ya 22 Ukwakira 2019.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru, Asinah yavuze ko yagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo kuva mu 2017 mu rwego rwo kongera guhuza abakunzi babo batatanye ubwo urukundo rwabo rwarangiraga.
Yagize ati “Ngira ngo mwese murabizi ibyabaye naricaye ndatekereza ni iki cyatuma n’abantu naba naratakaje cyangwa se nawe yaba yaratakaje twabahuriza hamwe. Ntekereza kuri uyu mushinga ndavuga nti ‘ni ndamuka nihuje nawe na ba bafana dushobora kuba twaratakaje mu buryo bumwe cyangwa ubundi nabo bashobora kuba bagaruka.
Asinah yakomeje avuga ko byamugoye kugirango yumvishe uyu mugabo (Riderman) ko bagomba gukorana indirimbo bitewe n’uburyo bari baranganye cyane ariko yavuze ko yakomeje kumwumisha ko kuyikora biri mu nyungu zo kongera guhuza abafana babo bari baratatanye kubera urwangano rwabo.
Ati “ Ntabwo byanyoroheye kuko yarashatse, byamfashe igihe ariko sinigeze nshika intege narakomeje ndabimusaba ndamubwira nti ‘kuko hari abantu batandukanye kubera twebwe ntekereza ko bizabagarura hamwe.”
Asinah avuga ko Riderman yarangije kuririmba iyi ndirimbo mu 2018, ariko nyuma y’aho yaje kumwihinduka ku buryo byanatumye itinda gusohoka ndetse ntanagaragare mu mashusho yayo.
Ati “Hajemo ibibazo by’uko Riderman yari yafashe icyemezo cy’uko tugomba kuyikorana nyuma yaho biza guhinduka ariko njyewe indirimbo nari namaze no kuyishyura, sinigeze nshika intege, Holybeat ashaka kunyima indirimbo yanjye hazamo ibibazo nk’ibyo ariko byaje gukemuka.”
Asinah yavuze ko adaherukana na Riderman ngo abe yamubwira impamvu atashatse ko umushinga urangira, gusa bishoboka ko byaba byaraturutse ku mpamvu z’umuryango we. Yasoje avuga ko iyi ndirimbo bakoranye yitezweho kuzongera kugarura abafana b’aba bahanzi bombi bari baratatanye.