AmakuruImikino

Indirimbo ya Andorra yacuranzwe Ubufaransa bukina Albania biteza urunturuntu

Mbere y’umukino waraye uhuje ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus n’iya Albania, abari bari kuri Protocole bacuranze indirimbo yubahiriza igihugu cya Andorra mu mwanya w’iy’icya Albanie bizamura amagambo cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu gihe iyi ndirimbo yacurangwaga, abakinnyi ba Albania basaga n’abababaye mu gihe amashusho ya Camera yo yagaragazaga abafana ba Albania basa n’abigaragambiriza ibyari biri kuba.

Nyuma yo gusanga habayeho amakosa, byabaye ngombwa ko hashakwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Albania ishakwa irakinwa. Gusa nanone mbere y’uko iyi ndirimbo ikinwa, MC wari muri Stade de France yongeye gukora irindi bara, asamba imbabazi abafana ba Almenia ku byari bimaze kuba nyamara yagakwiye kuzisaba abafana ba Albania.

Aya makosa yo gukina indirimbo zitari zo yatumye uyu mukino ukererwaho iminota irindwi yose.

Nyuma y’umukino, Didier Deschamps utoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yasabye imbabazi Abanya-Albania kubera ibyabaye.

Ati” Nasabye imbabazi umutoza n’abakinnyi. Ni ikintu mu by’ukuri kitakabaye cyabayeho, ariko cyabaye. Ndemeranya n’Abanya-Albania [bivumbuye] kandi kuba twategereje kugeza igihe indirimbo yubahiriza igihugu cya Albania ibonekeye birumvikana.”

Abafaransa bitwaye neza muri uyu mukino banyagira Albania ibitego 4-1. Ibitego bibiri bya Kingsley Koman (ku munota wa munani n’uwa 68) icya Olivier Giroud cyo ku munota wa 27 n’icya Jonathan Ikone ku munota wa 85 ni byo byafashije Ubufaransa kwegukana amanota atatu muri uyu mukino.

Igitego cya Albania cyabonetse ku munota wa 90 gitsinzwe kuri penaliti na Sokol Çikalleshi.

Gutsinda Albanie byafashije Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kuyobora itsinda H n’amanota 12, mbere yo guhura na Andorra ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger