Amakuru ashushyeImyidagaduro

Indirimbo ya Ama G The Black yabaye nka Virus kuri Bosebabireba (Ikiganiro)

Umuhanzi Theo Bosebabireba yahamagaye Ama G The Black amubwira ko we n’umugore  bari gukunda byimazeyo indirimbo “Ntaho tuzajya” y’uyu muhanzi, mu kiganiro kuri telefoni kimara hafi iminota  ine wumva Bosebabireba na Amag bahuje urugwiro ku buryo bwihariye.

Muriki kiganiro cyane kibanda ku ndirimbo nshya ya Ama G The Black usanga Bosebabireba avuga imyato iyi ndirimbo, akamubwira ko kuva bamenyana aribwo bwa  mbere uyu muhanzi akoze indirimbo ikaza ari rurangiza.

INDIRIMBO YA AMAG YASAJIJE THEO BOSEBABIREBA

https://www.youtube.com/watch?v=kB1jTwDkK70

Aba bahanzi bombi muri iki kiganiro baganira byihariye bagahuza urugwiro ku buryo banyuzamo bagaseka bagakwenkwenuka.

Bosebabireba ati ” Iyi ndirimbo [Ntaho tuzajya] yabaye nka Virus ndi kuguma nyumva, eeeeeh nkumva iri kumfasha naherukaga gukunda indirimbo gutya kera , mbese  hari haciye iminsi nkunze indirimbo bikagera kuricyi kigero. Wajyaga umpa ariko wari utaragezaku nzoka  ariko hano wampaye [Ama G ahita yisetsa ati “njyewe ndavuna”] .”

Theo yakomeje ati “Njyewe ukivuga ngo bakubitire Serena njye i Kabuga , baze conventition njye Kabuga ka Musha nahise numva ari njye neza neza, njyewe se wari wumva nateguye igitaramo, sinagukundira.”

Yongeye ati ” Njyewe rero noneho iyi ndirimbo nayikunze , Madamu wanjye nawe arayikunda mbese  ibintu byanyobeye pe.”

Theo Bosebabireba yavuze ko iyi ndirimbo byanga bikunze agomba kuyiga akajya ayiririmba kuko mu gihe atarayimenya atazaba amerewe neza, kuko ashaka kujya nawe ayiririmba akiyibutsa amagambo menshi arimo ari kumugwa ku nzoka muriyi minsi.

Image result for amag the black 2017
Ama G The Black yari yahuje urugwiro na Bosebabireba kuri telefoni

Ama G The Black nawe muri iki kiganiro yahishuriye Bosebabireba ko akunda byimazeyo indirimbo ye yise Ukuri[Amag we yayise ukuri kuranyagizwa] ndetse anamubwira ko bishoboka nawe yazayimwigisha kuko ikubiyemo ubutumwa bumufasha cyane.

Ubusanzwe aba bahanzi bombi bafitenye umubano wihariye ndetse no muri iki kiganiro wumva ko baganira nk’abantu b’inshuti z’akadasohoka bakanyuzamo bagakubita ibitwenge, hari n’aho bumvikana bavuga ko bazasangira ka Coca Cola [igicupa kinini] ndetse bakajyana kuvuga ubutumwa mu magereza.

Aba bahanzi mu minsi yashize basubiranyemo indirimbo ya Theo Bosebabireba yise  Ingoma , ibintu byanateje impagarara mu itorero rya ADEPR Theo asengeramo bakanamuhagarika , nyuma bakaza kumwihanangiriza bamubwira ko niyongera bazamuhagarika burundu.

Image result for theo bosebabireba
Theo Bosebabireba ufitanye ubucuti bwihariye na Amag The Black

Kanda aha hasi wumve ikiganiro kirimo urwenya rwinshi aba bahanzi bombi bagiranye

https://youtu.be/1FF6VYSflKY

Aba bahanzi bombi mu minsi yashize  bahuriye mu ndirimbo ya The Bosebabireba yise Ingoma

https://www.youtube.com/watch?v=wu5X3O5mC_c

Twitter
WhatsApp
FbMessenger