AmakuruImyidagaduro

Indirimbo nshya ya Fille yatumye aterana amagambo n’uwari umukunzi we karahava

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi  Fille Mutoni,ukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda, yashyize hanze indirimbo nshya yatumye uwari umukunzi we Edward Katamba uzwi nka MC Kats agaragaza uburakari bukabije bitewe n’amagabo ayirimo.

Iyi ndirimbo yiswe “Bye Bye Ex” ikubiyemo amagambo asa naho uyu muhanzi yashakaga kwereka uwari umukunzi we ko gutandukana nawe byatumye arushaho kumererwa neza ndetse no kugira izindi nshuti zitandukanye zitameze nkawe ari nabyo byatumye nawe amusubizanya amagabo y’uje uburakari.

Aba bombi batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo wa 2019, bapfa kuba hagati yabo bakena gucana inyuma.

Mu magambo agize iyi ndirimbo ifite aho ihuriye na  Jeff Kiwanuka ahanini mu rurimi rw’uruganda avuga ko yari arambiwe gutegereza iby’ubukwe bwaheze mu magambo gusa.

Igice cyayo kiragira kiti “Amadirishya asa n’ayamanutse, njye sinkikwibuka. Umuriro waragiye, uri mu mwijima. Ngo wagiye ugaruka kenshi, ko wahindutse. Mvana muri gahunda zawe, Va mu nzozi, waranshanze cyane… Ex wampaye ubunararibonye, wankinnyeho, ucyuye igihe, nguwo umuryango usohoka.”

Mc Kats akimara kumva iby’iyi ndirimbo yahise nawe yifashisha imbuga nkoranyambaga agira ati “  Nshimire abo bose bigize nk’aho ari inshuti, ukora byinshi bikugoye ubafasha, nabo bakabyifashisha mu kugukomeretsa(….). Impungenge ziri ku kuba abigira inshuti baba bashaka kukurimbura. Wibeshye ku muntu, imyaka myinshi yawe y’ukwikunda, reka umukino utangire. Nakubwiye na mbere ko amafaranga adahangara ubwenge, ushobora kuyakoresha yewe ukbabajijisha ariko Imana iri hejuru.”

Ibi kandi bije nyuma y’aho Fille akojeje isoni Katamba ku munsi w’abakundanye mu gitaramo cyari cyabereye ahitwa Kololo. Uyu mugabo yashatse kwifatanya na Fille ku rubyiniro, undi amusiga ku rubyiniro argendera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger