India : Abantu 44 bishwe n’impanuka ya bisi
Mu gihugu cy’Ubuhinde (India) bisi yari itwaye abagenzi barenze abo yagenewe gutwara yavaga Kullu yerekeza mu gace ka Gada Gushaini aho yagombaga kugenda ibirometero 60 yakoze impanuka irenga umuhanda ikabaranguka mu manga y’umusozi .
Iyi mpanuka yahitanye abasaga 44 umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kullu ahabereye impanuka, Halini Agnihotri yavuze ko bagikora iperereza ku cyateye iyi mpanuka, ndetse ko mugihe iyi mpanuka yabaga Polisi yahise itabara, ariko amashusho yanyujijwe kuri Televiziyo zo muri iki gihugu aragaragza imibiri myinshi yangiritse.
Minisitiri w’intebe w’ubuhinde Narendra Modi yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse anizeza abaturage ko abakomeretse baravurwa vuba.
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kullu habereye iyi mpanuka bwatangaje ko buri muryango ufite uwapfiriye cyangwa wakomerekeye muri iyi mpanuka aragenerwa amayero 570.
Imibare itangwa na Guverinoma y’Ubuhinde iragaragaza ko buri mwaka abantu ibihumbi 150 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Izi mpanuka ngo ziterwa rimwe na rimwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda, imihanda mibi, n’imodoka zishaje.