AmakuruUtuntu Nutundi

India: Abaganga batatu bakurikiranweho gutoteza mugenzi wabo bigatuma yiyahura

Abaganga batatu bo mu mujyi wa Mumbai bafunzwe bashinjwa gutoteza umuganga mugenzi wabo bikamugeza ku kwiyahura nyuma yo kubuzwa amahoro na bo igihe kirekire.

Payal, umuganga w’imyaka 26 y’amavuko wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatanu nyuma y’amezi atotezwa na bagenzi be kubera ubwoko bwe.

Payal akomoka mu bwoko bwasigajwe inyuma mu Buhinde.

Umuryango we ushinja bagenzi be bakoranaga b’abagore kumutoteza bikabije mu gihe cy’amezi macye yabanjirije kwiyahura kwe.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, polisi yataye muri yombi bagenzi be bakoranaga, nubwo bahakana uruhare rwabo mu rupfu rwa Payal, nkuko umuvugizi wa polisi muri aka gace yabibwiye BBC.

Mbere yuko bafatwa, ibitaro bya Nair bakoragaho byari byabahagaritse. Ni nyuma kandi yuko abandi bakozi baho batangiye kwigaragambya basaba ko Payal ahabwa ubutabera.

Payal ukomoka mu gace k’amajyaruguru y’Ubuhinde, yari yaragiye i Mumbai we n’umugabo we  na we w’umuganga kwiga ngo abe inzobere mu kuvura abagore.

Akomoka mu bwoko bwitwa Tadvi Bhil, bumwe mu moko 700 yasigajwe inyuma mu Buhinde. Leta ubu ibaha amahirwe anyuranye yo gutera imbere ngo bagere ku bandi.

Nyina Abeda avuga ko umukobwa we Payal yifuzaga kwiga ubuvuzi kugira ngo azajye kuvura abo mu bwoko bwe.

Bamutotezaga n’imbere y’abarwayi

Nyina avuga ko umukobwa we yari amaze kugera ku rwego rwiza akurikije aho yavuye mu muryango ukennye cyane, ariko ageze mu bandi i Mumbai baramutoteza bikabije kubera ubwoko bwe.

Abeda yagize ati: “Bamutotezaga n’imbere y’abarwayi no ku kantu gatoya cyane. Bakamutuka bikabije, bakamujugunya impapuro mu maso. Yambwiye ko batamuhaga amahoro ngo anabashe gufata ifunguro”.

Abeda wazaga kwivuriza ku bitaro bya Nair umukobwa we yakoragaho, avuga ko na we ubwe yiboneye iri totezwa ku mukobwa we ndetse arahaguruka arabyamagana, ariko Payal aramubuza.

Avuga ko Payal yatinyaga ko bimenyekanye aba bamukorera itoteza bakwirukanwa, ariko ngo byatumye ahubwo barushaho kumuhohotera.

Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, Abeda avuga ko yabwiye abakuru kuri ibi bitaro ku ihohoterwa rikorerwa umukobwa we, bemera kumwimurira mu yindi serivisi ndetse ngo aroroherwa.

Nyina avuga ko guhera ku itariki 10 y’uku kwezi kwa gatanu, Payal yongeye gutotezwa, noneho ubwe yitangira ikirego ku bamukuriye, ariko ntibagira icyo babikoraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger