Indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yari ihitanye abantu
Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 y’ikigo Southwest Airlines cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagurutse ku kibuga cy’indege mu kanya gato isabwa gusubira hasi igitaraganya nyuma y’iminota mike ihagurutse, yari itangiye kugira ibibazo muri moteri.
CNBC yatangaje ko abatekinisiye bemeje ko iyi ndege yari igize ikibazo cy’amavuta bigatuma isubizwa hasi ku kibuga cy’indege cya Orlando igitaraganya kugira ngo idatwara ubuzima bw’abari bayirimo. Yari irimo abapilote gusa.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri ahagana Saa cyenda.
Ni ibintu bibaye nyuma y’iminsi mike indege y’ubu bwoko y’ikigo Ethiopian Airways ihanutse igahitana abantu 157 bari bayirimo harimo n’umunyarwanda umwe.
Hashize iminota mike bahagurutse nibwo abapilote babiri b’iyi ndege bagaragaje ko hari ikibazo muri imwe muri moteri zayo, bahise basaba ko basubira ku kibuga cy’indege. Ikigo cya Amerika kigenzura iby’indege, FAA, cyahise kibasaba kujya hasi byihuse, niko byagenze kuko ntawemerewe kurenga ku mabwiriza y’iki kigo.
Iyi ndege yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Orlando yerekeje Victorville muri Leta ya California. Iki kigo niho kiri kubika indege zacyo kuko leta ya Amerika iherutse guhagarika indege zo muri ubu bwoko mu kirere cyaho kubera impanuka za hato na hato zikora.
Si Amerika gusa kuko n’ibindi bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda byazikumiriye mu kirere cyabyo.
Umwaka ushize nabwo indege ya Boeing 737 Max y’ikigo Lion Air yarahanutse igwa mu nyanja, ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.
Kugeza ubu raporo ya nyuma ku cyateye impanuka muri Ethiopia ntirashyirwa ahagaragara, udusanduku tw’umukara twabitse amakuru yayo twajyanywe mu Bufaransa ngo dusuzumwe.
Southwest Airlines yari isanzwe ikorera ingendo mu byerekezo 100. Yatangiye gutwara abantu mu ndege ahagana mu 1971 ndetse ifite abakozi barenga ibihumbi 57.