AmakuruPolitiki

Indege y’ubutasi bwa Uganda yashwanyagurije muri DRCongo

Indege bikekwa ko ari iy’ubutasi bwa Uganda, ifite ibirango SF010 yashwanyaguriwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Okapi kivuga ko ku cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, ari bwo iyi ndege yasandariye ku butaka bwa Congo, ku musozi wa Rina, muri gurupema ya Ezekere, taritwari ya Djugu muri Ituri.

Amakuru avuga ko iyi ndege ngo yazengurukaga mu kirere cya Congo ahagana saa moya z’umugoroba( 7h00), mbere yuko igwa hasi hafi y’Umujyi wa Bunia.

Abayobozi b’igisirikare cya Congo muri iyi teritwari bavuga ko bigiteye urujijo kumenya impamvu iyi ndege yari mu kirere cy’iki gihugu.

Umuvugizi wa gisirikare muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko “abaturage bakwiye gutuza ngo kuko nta gikuba cyacitse ahubwo bagomeza guhuza imbaraga bicungira umutekano, batahura umwanzi wabo.”

Andi makuru avuga ko iyi ndege yahigaga bukware inyeshyamba za ADF ziri ku butaka bwa Congo .

Icyakora Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushyira mu majwi leta ya Uganda gushyigikira rwihishwa umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu ingabo za Congo , FARDC. Leta ya Uganda yo ihakana ibi birego.

Kugeza ubu leta ya Uganda ntacyo iragira icyo itangaza kuri uku gusandara ku iyi drone.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger