AmakuruPolitiki

Indege yaritwaye Perezida wa Iran yateje amakuru mabi mu gihugu

Kajujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yakoze impanuka kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi mu 2024. Kugeza ubu ntiharamenyekana uko ubuzima bwe buhagaze.

Iyi mpanuka yabereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Iran, mu ntara ya East Azerbaijan.

Amakuru yashyizwe hanze n’itangazamakuru ryo muri Iran avuga ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, nubwo byabanje gukomwa mu nkokora n’ikirere kitari cyifashe neza.

Uretse Perezida Rais bivugwa ko iyi ndege yari inarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian na Imam wo mu gace ka Tabriz.

Iyi kajugujugu yari iherekejwe n’izindi ebyiri, zo zibasha kugwa neza, mu gihe iyi yo yakoze impanuka igerageza kururuka.

Ebrahim Raisi w’imyaka 63 ni Perezida wa munani mu mateka ya Iran, umwanya yagiyeho mu 2021. Mbere yaho yari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger