AmakuruInkuru z'amahanga

Indege yari itwaye abantu 16 yahuye n’ impanuka yibira mu kiyaga

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane  taliki 12 Kanama 2021 Kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-8 yari itwaye ba mukerarugendo yakoze impanuka yibira muri kiyaga cya Kuril mu majyaruguru y’Uburusiya.

Iyi Kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo 13, n’abatwara indege batatu. Kugeza ubu abantu 9 barokowe ari bazima barimo barindwi mu bagenzi n’abandi babiri bari mu ikipe itwaye indege .

Gusa andi makuru ahari nk’uko France24 ibitangaza, ivuga ko abandi bakomeje gushakishwa mu mazi.

Iyi kajugujugu yari iya kompanyi ya Vityaz-Aero, ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burusiya bivuga ko yibiye ikagera kuri metero 100 mu bujyakuzimu.

Iyi ndege ya Mi-8 yari ifite moteri ebyiri, ikaba yakoreraga mu Burusiya no mu bihugu bibukikije gusa.

Gusa ibi bikiba Ubutabazi bwihuse bwahise bwerekeza aho iyi mpanuka yabereye mu rwego rwo gushakisha abataraboneka mu kiyaga cya Kuril mu burasirazuba bw’Uburusiya ahitwa Kamchatka.

Iyi kajugujugu yari itwaye ba mukerarugendo baturutse ku murwa mukuru Moscow berekeje mu gace ka Kamchatka gakurura abakerarugendo.

Aha muri Kamchatka ni agace kari muri Km 6,000 mu burasirazuba bwa Moscow.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

 

Kamchatka ni agace kari muri Km 6,000 mu burasirazuba bwa Moscow.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari gushakisha abasigaye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger