Indege ya Angela Merkel yayobejwe igwa aho itateganyije kugwa
Angela Merkel, umutegetsi mukuru w’Ubudage, yasubitse urugendo yari afite rwerekezaga muri Argentine mu nama y’Ibihugu bikize ku Isi G20, nyuma yaho indege ye itegetswe kugwa imaze akanya gato ihagurutse mu murwa mukuru Berlin.
Ibiro bye byatangaje ko indege Madamu Merkel n’intumwa ayoboye barimo yageze amahoro ku kibuga cy’indege cy’i Cologne nubwo kuhagwa bitari biri muri gahunda, nyuma yo kugira ikibazo cya tekinike.
Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa by’Ubudage, iyi ndege ya leta y’Ubudage yo mu bwoko bwa Airbus A340 yahindukiye iri mu kirere cy’Ubuholandi. Kugeza Ubu ikibazo cya tekinike indege ye yagize nticyasobanuwe icyo ari cyo gusa ikimara kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Cologne yasanganiwe n’imodoka z’ubutabazi bwihuse ubwo yari ikimara kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Cologne .
Amakuru avuga ko Madamu Merkel n’intumwa z’Ubudage yari ayoboye, nyuma baje kujyanwa mu modoka ya bisi ijya muri hoteli iri mu mujyi wa Bonn, mu burengerazuba bw’Ubudage. Biba ngombwa ko Madamu Merkel arara muri iyo hoteli mu burengerazuba bw’Ubudage
Kuri uyu wa gatanu ari bwo Madamu Merkel yerekeza i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentine, ahabera inama ya G20.
Iyi ndege ya leta y’Ubudage yitwa Konrad Adenauer – izina yahawe yitirirwa umutegetsi mukuru w’Ubudage bw’uburengerazuba wa nyuma y’intambara.
Si ubwa mbere iyi ndege ya Angel Amerkel igize ikibazo nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa, mu kwezi gushize kwa cumi, yahamishijwe ku kibuga cy’indege cyo muri Indonesia nyuma yaho inyamaswa zo mu muryango umwe n’imbeba ziguguniye zimwe mu nsinga zayo mu gihe habaga inama ngarukamwaka y’ikigega cy’isi cy’imari.