AmakuruAmakuru ashushye

Indabo mu ruhando rwo kwinjiza amadovize mu Rwanda

Abashoye imari mu buhinzi bw’indabo mu Rwanda bemeza ko kuva u Bwongereza bwavanaho imisoro ku ndabo zituruka mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikigero cy’izo boherezagayo cyazamutse cyane bituma iryo soko rifata umwanya wa kabiri nyuma y’u Buholandi.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kuvanaho imisoro ku ndabo zoherezwa muri icyo gihugu ziturutse mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwatangiye kohereza indabo ku bwinshi ku isoko ryo muri icyo gihugu ndetse ziri mu zikunzwe.

Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri Bella Flowers Ltd, Wambua Benard Muthoka, yavuze ko mbere y’uko imisoro ivanwaho, buri cyumweru boherezaga indabo 20.000 naho nyuma y’ikurwaho ryayo bohereza indabo 200.000 ku buryo hiyongereyeho indabo 180.000 buri cyumweru.

Kuri buri kilo cy’indabo bishyura idolari rimwe n’ibice umunani by’ubwikorezi mu ndege ya RwandAir n’idolari rimwe n’ibice icyenda muri Ethiopian Airliens mu gihe iya KLM yo ica amadolari 3,5 ku kilo cy’indabo.

Gusa, hari abandi bacuruzi b’indabo bananiwe kohereza indabo kuri ayo masoko bitewe n’uko batarashobora kwishyira hamwe nyamara kuyoherezaho ku giti cyabo batarabibonera ubushobozi bituma bafata icyemezo cyo kugurisha ku isoko ry’imbere mu Gihugu.

Mbere y’uko uyu musoro wa 8% ku ndabo uvanwaho, imibare itangwa n’u Bwongereza yerekana ko mu 2023, agaciro k’indabo u Rwanda rwoherejeyo zari zifite agaciro ka £727,000; Uganda yohereje iza miliyoni £1,1; Tanzania ni £839,000 mu gihe Ethiopia yo yohereje izifite agaciro ka £12.6m.

Wambua avuga ko 1/3 cy’umusaruro w’indabo bacuruza ku isoko ry’imbere mu Gihugu ndetse ku giciro cyiza agereranyije n’iryo hanze.

Iyo misoro yakuweho mu gihe cy’imyaka ibiri guhera ku wa 11 Mata 2024 kugeza ku wa 30 Kamena 2026.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, u Rwanda rwohereje mu Bwongereza, u Buholandi, Koreya y’Epfo no ku yandi masoko mpuzamahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 4.5 z’amadolari. 66% by’izo ndabo zoherejwe mu Buholandi mu gihe 32% zagiye mu Bwongereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger