Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa
Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari itegerejwe kubera i Arusha muri Tanzania ku wa 27 z’uku kwezi, yamaze kongera gusubikwa.
Amakuru y’isubikwa ry’iyi nama yemejwe kuri uyu wa kane na Bazivamo Christophe, umunyamabanga mukuru wa EAC.
Inama y’abakuru b’ibihugu By’uyu muryango isanzwe ibanzirizwa n’iy’abaminisitiri bo muri ibi bihugu, gusa iyagombaga kubahuza kuri uyu wa kane na yo ntiyigeze iba.
Umwe mu bayobozi bakomeye utavuzwe amazina yabwiye ChimpReports dukesha iyi nkuru ko abakuru b’ibihugu basabye ko iyi nama yashakirwa indi tariki, ngo kuko ku wa 27 Ukuboza bitaborohera kuboneka.
Mu minsi ishize Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya na John Pombe Magufuli wa Tanzania bari bahuriye i Arusha muri Tanzania mu rwego rwo gukora iyi nama, gusa birangira u Burundi na bwo bwari busabywe kuyitabira butahagaragaye.
Iyi nama yahise isubikwa bitewe n’uko itegeko rya EAC rivuga ko inama y’abakuru b’ibihugu igomba kuba ari uko buri gihugu gihagarariwe.
Perezida Nkurunziza w’u Burundi yanze kwitabira iyi nama avuga ko EAC ikwiye ngo kubanza yakemura umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo. Aha kandi yashinje u Rwanda kwihisha inyuma ya Coup d’Etat yari igiye kumukorerwa muri 2015 bikarangira ipfubye, ibirego nyamara u Rwanda ruha agaciro gake rwemye.
Iyi nama ya 20 y’abakuru b’ibigugu ba EAC yagombaga kuba ku wa kane w’icyumweru gitaha, yari yitezweho kuvuga ku ngingo zitandukanye zifitiye akamaro uyu muryango.
Bimwe mu byagombaga kuganirwaho harimo isuzumwa ry’uko ibihugu bya Somalia na Sudan y’Amajyepfo byakwemererwa kwinjira mu muryango, kureba uko mu karere hashyirwaho uruganda rukora imodoka mu rwego rwo kugabanya umubare w’zitumizwa mu mahanga ndetse no kureba uko muri EAC hasyirwaho uruganda rukora imyenda n’inkweto bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Iyi nama kandi ni yo u Rwanda rwagombaga guhererwamo ububasha bwo gusimbura Uganda ku mwanya w’umuyobozi wa EAC.