Inama y’Abaminisitiri yimuye amasaha y’ingendo ,resitora zihabwa amabwiriza mashya
Ku wa 11 Kanama 2021 mu masaha ya nyuma ya Saa Sita , Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasuzumiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 30 Nyakanga 2021, aho yafatiwemo icyemezo cyo gukura muri Guma mu rugo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani twari dufite ubwandu bwa COVID-19 buri hejuru , gusa icyo gihe imirenge 50 yo mu turere 13 yashyizwe muri Guma mu Rugo yagombaga gusozwa ku wa 10 Kanama 2021.
Kuri ubu nyuma y’inama y’Abaminisitiri yabaye yafashe imyanzuro mishya harimo iyi ikirukira.
Iyi nama y’Abaminisitiri yanzuye ko Resitora zongera kwakira abantu ariko ntizirenze 30%, naho isaha yo kugera mu ngo ishyirwa saa mbiri z’ijoro.
Aya mabwiriza aratangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021.
Resitora zakira abakiriya bicaye hanze zemerewe kwakira abantu ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
Ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa Moya z’ijoro.
Iyi nama yemeje kandi ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 75% by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.
Insengero nazo zakomorewe ariko zisabwa kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwazo mu kwakira abantu.
Icyakora insengero zemerewe gufungura ni izisanzwe zifite ubureganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iri tangazo rivuga kandi ko ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and Fitness centers) bizafungura mu byiciro.
Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero rirasubukuwe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 50.
Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori (Licensed event venues), ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.
Abitabiriye iyo mihango bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’ibyo bikorwa, kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 (gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa neza).
Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.
Iyi nama yemeje kandi ko ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame