AmakuruAmakuru ashushye

Inama ya CHOGM yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe kubera covid-19

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, bwatangaje ko inama ihuza abakuru n’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango yagombaga kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, yabaye isubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi nama yagombaga kuba ku nshuro ya 26 izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020.

Mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Mata 2020, bwavuze ko iyo nama yasubitswe hashingiwe ku masezerano yo muri 2005 ashyiraho Ubunyamabanga bwa Commonwealth.

Perezida Kagame nk’Umukuru w’Igihugu cyagomba kuyakira, yavuze ko amezi ari imbere buri gihugu kigize uyu muryango kizaba kirajwe ishinga no guhangana n’ingaruka zatewe na Coronavirus.

Ati “Mu mezi agiye kuza, buri gihugu kinyamuryango cya Commonwealth kizaba gishyize imbaraga mu kurwanya COVID-19 n’ingaruka zayo ku mibereho n’ubukungu bw’abaturage bacu.”

“Ubufatanye n’ubunararibonye biranga umuryango wacu bizaba igikoresho cy’ingirakamaro mu gukorera hamwe duharanira ko nta gihugu na kimwe gisigara inyuma, Twishimiye guha ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwo iki cyorezo kizaba cyatsinzwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko COVID-19 yahinduye amateka y’Isi, ku buryo abantu bamwe babuze ubuzima bwabo, mu gihugu ubukungu bukagwa.

Ati “Twifatanyije n’u Rwanda n’abanyamuryango bacu bose, ku bw’inkunga n’umuhate bagaragaje muri ibi bihe bigoye. Nanjye nishimiye kuzongera guhura n’umuryango wa Commonwealth amaso ku maso, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Mu mpera za Werurwe, Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, bwari bwatangaje ko buri kugenzura niba iyi nama yaba cyangwa yasubikwa.

Nubwo icyorezo cya Coronavirus cyatangiye kwibasira Isi guhera mu mpera z’umwaka ushize, u Rwanda ntabwo rwari rwahagaritse imyiteguro y’iyi nama, ahubwo ibikorwa byose byari byakomeje hategerejwe kureba niba icyorezo kigenza make.

Ku wa 13 Werurwe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko “aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ni ugukomeza kwitegura CHOGM.”

Byari byitezwe ko ibikorwa bikomeye bya CHOGM bizabera muri Kigali Convention Centre na Intare Conference Arena i Rusororo, ariko izindi nama zikazabera muri Kigali Conference na Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, Kigali Serena Hotel na Ubumwe Grande Hotel.

Iyi nama yari kuba muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni 700 z’amadorale arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 8000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko abantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Muri Mata 2018 nibwo byari byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyi nama nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Ni iya mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’ubwongereza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger