Inama njyabukire wakura mu gitabo gishya Rick Ross yanditse “The Perfect Day to Boss up.”
William Leonard Roberts II, wamamaye mu muziki nka Rick Ross ni umuraperi, umwanditsi w’indirimbo n’umushabitsi yanditse igitabo cyo gufasha abantu batandukanye mu nzira njya bukire.
Mu bihe bya guma mu rugo Rick Ross yabibyaje umusaruro yandika “The Perfect Day to Boss Up” kirimo impanuro z’uko wagera ku iterambere uvuye mu nzira z’inzitane “A Hustler’s Guide to Building Your Empire” nk’uko yabyise.
Muri iki gitabo uyu muraperi Rick Ross abaramo inkuru z’uko yubatse ubwami bw’ubutunzi ahereye ku busa.
Uyu muraperi ubimazemo imyaka 15 avuga ko yihirinze bikomeye ‘hustlin’ kuva mu 2006 kugeza akoze album yise “Richer Than I Ever Been” irimo inama zafasha ukeneye guhirwa muri ubu buzima.
Muri bike yatangarije itangazamakuru kuri iki gitabo Rick Ross yatanze zimwe mu mama ziri muri cyo aho yagize ati :”Buri gihe uzahore wiga kandi uvuge ibintu uko biri”.
”Uko ducunga tukagenga neza igihe cyacu ni cyo kiruta byose kandi kitugeza ku butunzi twifuza”.
Bigendeye ku Izina yubatse Ross w’imyaka 45 afitanye amasezerano n’ibigo 20 yo kubyamamariza serivisi zabyo.
Rick Ross afite business yitwa Wingstop, yanatangije inzu ifasha abahanzi irimo na studio yise’ Maybach Music Group.
Rick Ross afite inzu nini irimo n’aho berekanira filimi, aho zikinirwa, pisine nini n’ibindi.
Iki gitabo kiri ku isoko ku buryo ugikeneye yakigura.
Rick Ross yandikiwe igitabo n’umunyamakuru witwa Neil Martinez Belkin nubundi wigeze kumwandikira icyo yasohoye mu 2019 kitwa”Hurricanes: A Memoir”.
Mu bihe bya guma mu rugo yahamagaye uwo munyamakuru kugira ngo baganire amubwira inkuru ye yose.
Aba bombi baheraga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo amutekerereza inkuru undi akandika.
Rick Ross utabura ikirahure cya Luc Belaire kuko arayamamaza ,ubundi akabwira uwo munyamakuru inkuru zose yifuza ko yandika aribyo byavuyemo igitabo.
Muri iki gitabo harimo inkuru z’ukuntu Rick Ross yahuye na Kanye West akamubwira ko umunsi umwe azabyuka akandika ko adashaka kuba perezida kandi yarimo yiyamamaza.
Rick Ross avuga ko bose bazi kwamamaza ibikorwa byabo batitaye ku bababavuga.
Biteganyijwe ko Rick Ross azamurika ku mugaragaro iki gitabo ku itariki 18 Nzeri iwe mu rugo hitwa The Promise Land.
Ni muhango uzitabirwa na Diddy, Dr Dre n’abandi bafite amazina azwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitabo Rick Ross yanditse azamurika kumugaragaro muri uku kwezi.
Ikindi gitabo Rick Ross aheruka kwandika