Inama ku bashakanye bifuza ko ingo zabo zikomera
Mu buzima buri muntu wese aba afite inzozi zo gushinga urugo akagira umuryango ndetse n’umunezero byose bikomoka kukuba yubatse neza. Urugo rwe nta mwiryane ubamo ruhorana umutuzo n’umudendezo,tugiye kubabwira zimwe mu nama zatuma urugo rwawe rukomera rugahoramo ibyishimo.
- Kutagabanya urukudo
- imwe mu bintu bijya bituma ingo zimwe na zimwe zisenyuka harimo n’impamvu y’uko abashakanye iyo bamaze kubaka urugo, urukundo rwabo rugenda ruyoyoka ugasanga uko bari bameze bakirambagizanya siko bameze bamaze gushinga urugo,ibi bituma rero urugo rushobora gukendera ndetse ugasanga abashakanye batandukanye mu gihe gito nyuma yo gushakana.
- Kugirana inama
- Ubushakatsi bwakozwe bwagaragaje ko kugirana inama ku bashakanye ari kimwe mu bintu bituma urugo rukomera kandi rugashinga imizi,kugirana inama kandi bituma abashakanye bakundana biruseho batishishanya.Iyo buri wese ajya gukora ikintu kandi akagisha inama uwo bashakanye bituma adahubuka kandi agakora ibintu umufasha we azi imvo n’imvano,ibi bituma nta gukekakeka kuba hagati ya buri umwe.
- Gushyiraho amategeko agenga umuryango
- Ku bashakanye biba byiza iyo bamaze gushinga urugo bagashyiraho amategeko yajya arugenga ,Inzobere Robbins yavuze ko ingo nyinshi zimara hagati y’imyaka 5 n’ 10 zitarabona uburyo bwiza imiryango yazo yakora neza .
- Yagize ati” abantu ntibajya batekereza ko byanga bikunze umuntu ajya gushinga urugo har’icyo agamije ,bagendeye ku buzima baba basanzwe babamo mu miryango yabo .”
- Akomeza avuga ko usanga har’ibintu bimwe abantu bashakanye baba bagomba kwigaho nk’umubare w’abana bazabyara,uko bazabaho ndetse n’uburyo mu rugo ibintu bigomba kujya bikorwa birimo gusukura ubwiherero ,guteka [kuganira niba bakeneye umukozi ] ndetse n’ibindi kuko hari n’utuntu duto abashakanye birengagiza bikarangira tubasenyeye.
- Reka kugendera ku bitekerezo by’inshuti zawe
- Rimwe na rimwe ingo zijya zisenyuka bitewe n’uko umwe mu bashakanye yumviye inama z’inshuti ze rimwe na rimwe ziba atari nziza,ntitwanze ko wagisha inama gusa uzamenye ko inshuti zose ufite atari ko zishimiye ko wubatse urugo rukomeye .ibi rero bituma rimwe na rimwe iyo ugize imwe murizo ugisha inama zikugira inama zigusenyera aho kuba inama zagufasha gukomeza kugira urugo ruhamye.
- Ni ngombwa mbere yo kumvira inama y’inshuti kubanza ugashungura ndetse ugatekereza inshuro ureba niba mu nama bakugiriye nta yaba irimo yagira ingaruka ku mibanire yawe n’uwo mwashakanye.
- Gutegura umutungo w’urugo[Financial plan]
- Ingo nyinshi usanga zitarateganijwe uko umutungo w’urugo uzakoreshwa ,ibi bituma urugo rudatera imbere ndetse bikaba byateza umwiryane ku bashanye,mu rwego rwo kwirinda ibibazo byazanwa no kuba hatarateganijwe uburyo umutungo uzakoreshwa ni ngombwa kugira uburyo bwanditse bugaragaza uko umutungo uzajya ukoreshwa buri kwezi kugira ngo iterambere ryihute kandi abashakanye bakomeze kubana batishishanya kuko amafaranga ari muri bimwe mu bituma icyizere ku bashaknye kiyoyoka.
- Imibonano mpuzabitsina igomba kuba nyambere
- Kimwe mu bisenya ingo harimo no kuba abashakanye badaha igihe gihagije umwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina,biyibagiza ko iki aricyo gikorwa nyir’izina kiba cyarabahuje.
- Umwe mu bashakanye ashobora kuvuga ko nta mwanya uhagije w’iki gikorwa afite kubera akazi ariko akiyibagiza ko kitakozwe urugo rushobora kurindimuka rukibagirana burundu bitewe nawe, iki gikorwa ni kimwe mu bidasaba amasaha y’ikirenga kandi kigatanga umunezero udasanzwe mu gihe abashakanye bagikoze.
- Nti tuvuze ko cyaba aricyo gikorwa buri gihe gusa nanone abashakanye bagomba kugikora kugira ngo urukundo rwiyongere kuko aricyo gikorwa nyamukuru kiba cyarabahuje.