AmakuruInkuru z'amahanga

Imyuzure ikomeje guhitana benshi mu batuye mu bihugu by’i Burayi (Amafoto)

Abaturage barenga 120 bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga.

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko ejo hashize ku wa gatanu habaruwe abaturage bagera kuri 20 bahitanywe n’umwuzure mu gace ka Liège.

Uyu munsi kandi Umwami n’umwamikazi n’abayobozi bakuru mu Bubiligi bagiye gusura abaturage ba Liège ngo babahumurize kuri ibyo byago bagize.

Imvura yateye imyuzure mu Burayi imaze guhitana abantu bagera kuri 120. Mu Budage ho haravugwa ko hari benshi baburiwe irengero kubera uyu mwuzure n’ingaruka zawo.

Abakurikiranira hafi impinduka z’ibihe bavuga ko ibi biza bishobora kuza gukomeza mu masaha ari imbere.

Uburengerazuba bw’uBudage ni bwo bakozweho cyane kuko hamaze kubarurwa abantu bapfuye 103 kuri uyu wa Gatanu.

Mu bihugu by’u Bubiligi, u Budage, u Buholandi, Luxembourg n’u Busuwisi havuzwe ko ari ubwa mbere bahuye n’ibibazo by’ingutu nk’ibi nyuma y’intambara zose zabayeho muri aka gace k’u Burayi.

Uturere twagezweho n’ibi biza twagize igihombo kuko usibye ubuzima bw’abo byahitanye, byanangije ibikorwaremezo bitandukanye birimo imvura yatwaye ibintu birimo imodoka, irengera inzu n’ibindi.

Amatungo menshi yapfuye kubera kurohama mu mazi, ibintu byo mu nzu z’abantu byose birangirika, umuriro n’amazi na gaz byose birahagarara ku buryo ubuzima busa n’ubwahagaze.

Nyuma y’ibi biza, mu Bubiligi hashyizweho ibigo bishinzwe kwakira abantu bagahabwa ubufasha guhera ku myambaro, icyo bafungura, aho baryama n’ibindi byafasha abantu kuramuka.

Mu kiganiro na Igihe, Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu gace ka Liège, Eric Twagirimana, yavuze ko nta Munyarwanda waburiye ubuzima bwe muri iyi myuzure.

Yagize ati ‘‘Turi mu bihe bikomeye cyane, maze imyaka 27 muri Liège ariko ni ubwa mbere mbona ibintu nk’ibi by’amakuba adasanzwe. Nta Munyarwanda kugeza ubu wabuze ubuzima uretse abagize ibibazo byo kurengerwa n’amazi yabasanze mu nzu nkuko bimeze hirya no hino muri uyu mujyi n’uwo bituranye wa Wallonie.’’

Yashimye Abanyarwanda batuye Liège batangiye kwishyira hamwe kugira ngo batange ubufasha uko bashoboye.

Mu Bubiligi abantu bamwe baburiwe irengero ndetse abaturage 21.000 babuze umuriro kubera ingaruka z’ibiza. Igisirikare cyiyambajwe kugira ngo gitange ubutabazi bw’ibanze mu ntara enye mu icumi zagizweho ingaruka.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger