AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Imyanzuro y’inama yahuje abayobozi b’u Rwanda na Uganda kuri uyu wa mbere

Kuri uyu wa mbere abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bahuriye i Kigali, mu rwego rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu kwezi gushize.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019.

Muri iyi nama Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo, Sam Kutesa. Hari kandi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jese Odongo, intumwa nkuru ya leta ya Uganda, William Byaruhanga ndetse n’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, Olive Wonekha.

Ku rundi ruhande u Rwanda rwari ruhagarariwe na  Amb. Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hari kandi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anasthase, Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye, Col. Anaclet Kalibata uyobora urwego rw’abinjira n’abasohoka, Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS na Maj. Gen Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Iyi nama kandi yari irimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto na Minisitiri w’intebe wungirije wa DR Congo, Gilbert Kakonde Malamba.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama.

1. U Rwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda 209 bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Uganda yemera ko igiye gukurikirana iki kibazo ikazarekura abo bizagaragara ko badafite ibyaha bashinjwa n’inkiko.

2. Impande zombi zemeranyije ko hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu mu gucira imanza abaturage b’ibihugu byombi.

3. Impande zombi zagaragaje ubushake bwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

4. Impande zombi zemeramyije kurangiza amasezerano ajyanye no guhererekanya abanyabyaha, mu rwego rwo gushyiraho umurongo ngenderwaho mu guhererekanya abanyabyaha mu minsi iri imbere.

5. Impande zombi zemeranyije guhagarika icengezamatwara ryaba iryo mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

6. ikibazo cy’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ku mipaka isanzwe hagati y’ibi bihugu hamwe n’izindi ngingo zizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30.

7. Inama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere, harebwa uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ryifashe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger