AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 6 Werurwe 2020

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020, muri Village urugwiro hateraniye inama Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Mutarama 2020.
  2. Inama y’Abaminisitiri yagarutse ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku isi. Yemeje gushyira ingufu mu kugikumira no guhangana nacyo harimo gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kukirinda, kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayemo kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu Gihugu. Icyo gikorwa kiyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano.
  3. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibi bikurikira:

o Ku tariki ya 8 Werurwe 2020, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Mu Rwanda, uyu munsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ku ruhembe mu iterambere.” Ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera ku rwego rw’Umudugudu. Ku rwego rw’Igihugu bizabera mu mudugudu w‘Amahoro mu Mujyi wa Kigali;

o Aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi igeze;

o Ivugururwa ry’Amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamurana ndetse no kwegukana ingwate hagamijwe kunoza uburyo busanzwe bukurikizwa mu kugurisha ingwate;

o Imiterere y’icyorezo cy’inzige zugarije akarere u Rwanda ruherereyemo n’ingamba u Rwanda rwafashe zo guhangana n’icyo cyorezo.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki n’ingamba bikurikira:

o Ivanwaho ry’ikiguzi cya viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (African Union), abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.

o Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo kigenga kitwa Lifting Families Foundation yo gucunga ishyamba rya Leta hagamijwe kurushaho kurifata neza no kuribyaza umusaruro;

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

o Umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo umunyamuryango ajye ahita yemererwa kwivuza akimara kwishyura umusanzu;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc ku kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha yashyiriweho umukono i Rabat, ku wa 19 Werurwe 2019;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc ku bufatanye mu butabera mpanabyaha yashyiriweho umukono i Rabat, ku wa 19 Werurwe 2019;

o Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu Amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Yunze Ubumwe ya Brésil, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Guverinoma ya Repubulika ya Namibiya, Guverinoma ya Tuniziya na Repubulika Yunze Ubumwe ya Somaliya;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza kuba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano y’i Marrakesh yorohereza abantu bafite ubumuga bwo kutabona, abatabona neza cyangwa abatabasha gusoma inyandiko zicapye kubona ibihangano byasohowe, yashyiriweho umukono i Marrakesh ku wa 27 Kamena 2013;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inyongera ku Masezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage yerekeye Uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga muri Afurika, yemejwe n’Inama isanzwe ya mirongo itatu, yabereye i Addis Abeba, muri Etiyopiya, ku wa 29 Mutarama 2018;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inyongera ku Masezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage yerekeye Uburenganzira bw’Abantu bageze mu Zabukuru muri Afurika, yemejwe n’Inama Isanzwe ya makumyabiri na gatandatu, yabereye i Addis Abeba, muri Etiyopiya, ku wa 31 Mutarama 2016.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rikurikira:

o Iteka rya Perezida ryongera umubare w’abagize Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu itangazwa ry’inyandiko za Leta;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Madamu MUKARUKUNDO Agnès nk’Umushinjacyaha wo ku Rwego Rwisumbuye;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Madamu URUKUNDO Marie Agnès na Bwana NIYONSHUTI Marcel nk’Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buherereye mu Kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, mu mutungo rusange wa Leta bugashyirwa mu mutungo bwite wayo;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta kugira ngo bukorerweho ishoramari.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri akurikira:

o Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga;

o Iteka rya Minisitiri risubiza muri Polisi y’u Rwanda ba Su-Ofisiye na ba Police constables bari barajyanywe gukorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

  1. Mu bindi.

Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ubukangurambaga bwo ku rwego rwa Afurika bwiswe “Zero Malaria

Starts with Me”, bugamije kurandura indwara ya malariya, buzatangizwa ku mugaragaro tariki ya 10 Werurwe 2020 mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.

o Kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 23 Werurwe 2020, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba, Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi n’Umunsi Mpuzamahanga w’Iteganyagihe. Ibikorwa biteganyijwe bizafasha cyane mu bukangurambaga ku ngingo zirebana n’ibidukikije, urusobe rw’ibinyabuzima, amashyamba, amazi, n’imihindagurikire y’ikirere;
o Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2020, u Rwanda ruzakira inama yiga ku kugeza ingufu z’amashanyarazi kuri bose muri Kigali Convention Center.

Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

o U Rwanda rwatsindiye kwitabira irushanwa ry’imikino ya nyuma cy’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (Orange CHAN 2020). Iryo rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 4 kugeza kuya 25 Mata 2020 muri Cameroon. U Rwanda kandi ruzakina umukino w’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (AFCON 2021) uzaruhuza na Cap Vert, aho umukino ubanza uzabera muri Kapuveri ku itariki ya 25 Werurwe 2020, uwo kwishyura uzabere mu Rwanda ku itariki ya 31 Werurwe 2020;

o Amakipe y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball ukinirwa ku mucanga azitabira imikino izabera i Rubavu kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 29 Werurwe 2020 (ikiciro cy’abagore), n’i Freetown muri Sierra Leone kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2020 (ikiciro cy’abagabo.)

o Kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 22 Kanama 2020, i Kigali mu Rwanda hazabera imikino y’intoki ya Basketball yiswe”The Giants of Africa Festival”, aho ibihugu 11 bizaba byarakiriye imyitozo ya Giants of Africa bizahurira mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MPAMBARA Inès
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger