Imyambarire yaranze igitaramo Davido yakoreye i Kigali-AMAFOTO
Ntabwo byari bisanzwe ko abantu bambara imyenda yo kurimba kandi nyamara imvura yaguye ndetse hari n’imbeho ku buryo bugaragara , gusa ariko n’ubwo mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Werurwe 2018 imvura yari yaguye, ntibyabujije abakobwa kurimba ubwo bari bagiye mu gitaramo Davido yakoreye i Kigali.
Ibi byagaragaye ubwo igitaramo Davido yakoreye i Kigali cyari gitangiye, abakobwa bari bambaye imyenda migufi akenshi ikunzwe kwambarwa mu bihe by’ubushyuhe, ariko n’ubwo imvura yari yaguye ntabwo byabakanze baje biyambariye iyo myenda migufi dore ko Davido yabasusurukije kakahava.
Iyi myambarire yanaranze bamwe mu bantu bazwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda, umwe mubo twabashije gufotora ni Shaddy Boo uyu yari yambaye imyenda ubona ko ari migufi cyane.
Dore rero amwe mu mafoto twabashije gufotora ubwo igitaramo cyabaga.