Imyambarire y’abakobwa bitabiriye iserukiramuco rya Nyege Nyege yateye benshi impungenge
Abatuye muri Uganda ndetse n’abakurikirana imyidagaduro yo muri iki gihugu bakomeje kugaruka ku biri kubera mu Iserukiramuco ‘Nyege Nyege’ rimaze iminsi itatu ribera ahitwa ‘Jinja’.
Iri serukiramuco nubwo ryitabirwa n’abahanzi bakomeye baba batumiwe, inshuro nyinshi usanga inkuru z’uko baririmbye zitabanza ku mpapuro z’imbere z’ibitangazamakuru bitandukanye.
Kimwe n’indi myaka yabanje, Nyege Nyege y’uyu mwaka nta byinshi biri kuyivugwamo uretse imyambarire y’inkumi zayitabiriye zisanzwe n’ubundi zibica bigacika.
Iri serukiramuco rimaze iminsi itatu ribera ahitwa Jinja kuva ku wa 14-17 Ugushyingo 2024.
Ibi bitaramo bikunze guhurirana n’ibihe by’imvura no kuri iyi nshuro niko byagenze ariko ntabwo byigeze bica intege abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro bari babyitabiriye.
Muri uyu mwaka ibi bitaramo byaranzwe n’udushya twinshi aho uretse imyambarire idasanzwe yaranze ababyitabiriye, hanadutse umukino wo gukirana washimishije abatari bake bari bakoraniye i Jinja.